Icyakora biratangaje kuba ayo masiganwa uko ari atatu arutwa inshuro 41 na ‘Self- Transcendence’, iri akaba ari isiganwa ry’amaguru rirerire ku Isi ritajya ryitabirwa n’ibihangange tumenyereye ariko rikomeye cyane.
Ni isiganwa ryatangijwe n’umugabo w’Umuhinde witwaga Sri Chinmoy, wigishaga iby’umwuka mu idini y’Abahindu agakunda no kwirukanka ahantu harehare.
Afite imyaka 12 yatangiye kwiruka ahantu harehare mbere y’uko agira ibyago byo gupfusha ababyeyi be bombi afite imyaka 14 yonyine.
Nyuma y’imyaka 19 ahuye n’ibyo byago, Chinmoy yafashe umwanzuro wo kujya gukorera no gutura mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Chinmoy ageze mu myaka 60 yahagaritse kujya yiruka bitewe n’ikibazo yagize mu ivi. Nk’umuntu wari waramenyereye gukora siporo, ntibyari iherezo ahubwo byari intangiriro kubera ko yahise atangira kujya aterura ibiremereye.
Nyuma yo gutangira kwimenyereza guterura ibiremereye yatangiye kujya azamura iminzani iteretseho inzovu, indege n’imbaga z’abantu bateraniye hamwe.
Urukundo yakundaga umukino wo kwiruka ku maguru no gushishikariza abantu gukora ibidashoboka, byatumye mu 1997 atangiza isiganwa ry’amaguru yise ‘Sri Chinmoy Self- Transcendence.’
Iri siganwa ni rimwe mu masiganwa akakaye bitewe n’uko ari rirerire kurusha ayandi kongeraho n’amategeko adasanzwe arangwa naryo harimo ko rigomba kwirukanywa ku izuba ry’igikatu ryo mu mpeshyi.
Ryirukanywa hazengurukwa ibice bitandukanye byo mu Mujyi wa New York kugeza ibilometero 4988 birangiye. Bitewe n’indeshyo y’ahantu hirukwa muri iryo siganwa bisaba iminsi 52 kugira ngo risozwe. Abaryitabira basiganwa guhera Saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza Saa Sita z’Ijoro.
Ikindi wamenya ni uko amasaha atanu yo kuryama ariyo ahabwa uwitabiriye iryo siganwa.
Umuntu wifuza kurangiza iri siganwa asabwa byibuze imiguru 20 y’inkweto. Iri rushanwa rinemerera abaryitabiriye kugenda buhoro cyangwa se bagasiganwa bacumbagira bitewe n’imvune bahuriramo naryo.
Kugeza ubu umuntu wabashije gusoza iri rushanwa atirukanse ahubwo yagenze n’amaguru gusa ni Umunyamerikakazi Yolanda Holder, wabikoze mu 2017 ku myaka 59.
Gusa nubwo iri rushanwa rivunanye kugeza kuri uru rwego ntabwo ritangirwamo ibihembo bihambaye. Bimwe muri byo ni ishati yo kwambara n’umutako muto w’igihembo.
Sri Chinmoy watangije iri siganwa yitabye Imana mu 2007 afite imyaka 76 azize indwara y’umutima. Ni urupfu rwababaje benshi harimo uwahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Al-Gore n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, Mikhail Gorbachev.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!