Nk’uko IGIHE yari yabyanditse kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi babiri bakina imikino yo gusiganwa ku maguru, Myasiro Jean Marie Vianney na Salome Nyirarukundo bari bagize ibibazo byo kutabona amafaranga yo gukoresha mu gihe cy’urugendo berekeza mu Budage aho bagiye kwitabira isiganwa ry’umunsi umwe batumiwemo rigamije gusoza umwaka mu busabane rizabera mu Mujyi wa Trier.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wungirije w’Ishirahamwe ry’imikino ngororangingo, Thomas Kajuga kuri uyu wa Kane, yavuze ko ikibazo cyari cyabayeho ariko bakoresheje uburyo bushoboka araboneka ndetse abakinnyi bagurirwa n’ibikoresho bari bakeneye ku buryo bagiye neza kandi bizeye gutsinda.
Ati “Ikibazo cyabaye ni ibijyanye no gusohoka kw’amafaranga byagiye bitinda. Twagerageje tugira uko tubigenza cyane ko mu Ishyirahamwe hari ikibazo cy'amikoro make, nta wundi muterankunga twari dufite. Kuko buriya bwari ubutumire mu mibanire turimo dushakisha. Umugabo wabatumiye yaje hano (mu Rwanda) hashize nk’umwaka cyangwa ibiri, ni njyewe twavuganye atubwira ko yari aje mu rwego rwa Rhénanie-Palatinat, atumenyesha ko bajya bategura amarushanwa atandukanye, tumwereka gahunda zacu ari nabwo yafashe umwanzuro wo kudutumira ku giti cye nk’umuntu uhafite ijambo kandi ukunda imikino.”
Yakomeje avuga ko nta marushanwa yabaye kugira ngo aba bakinnyi bombi bemererwe kwitabira irushanwa.
Ati “Ni uko byagenze ntabwo ari ikipe y’igihugu, si abantu bajonjoye ngo barusha abandi. Ni uguha amahirwe abakinnyi bacu kandi turabakunda kandi biri mu nshingano zacu, twifuza kubateza imbere ntacyo batuburana. Icyo babura ni icyo tudafite.”
Yanavuze ko hatoranyijwe Myasiro na Nyirarukundo kuba bakwitabira aya marushanwa kuko mu gihe ubutumire bwaziye, Myasiro yariwe mukinnyi uhagaze neza kurusha abandi mu bagabo, avuye muri shampiyona y’Isi y’imikino ngororamubiri yabereye muri Pologne. Icyo gihe yakuyeho agahigo k’Umunyarwanda wirutse ibirometero 10 mu gihe gito kari gafitwe na Valens Bivahagumye wakoresheje iminota 29, amasegonda 35 n’ibice 41 i Gosseto tariki ya 14 Nyakanga muri 2004, we agakoresha iminota 29 amasegonda 26 n’ibice 26.
Kuri Nyirarukundo we ngo si igitunguranye kuko no kugeza ubu ari we mukobwa uhagaze neza kurusha abandi, muri Nyakanga yegukanye umwanya wa 13 muri shampiyona y’Isi, mu Ukwakira yegukana Dar-es-Salaam Rotary Half Marathon yabereye muri Tanzania ndetse akaba yaranitabiriye imikino ya Olempike yabereye muri Brazil muri Kanama uyu mwaka.
Muri iri siganwa ryo mu Budage rigiye kuba ku nshuro ya 27, Myasiro w’imyaka 19 azasiganwa mu kwiruka ibirometero umunani mu bagabo mu gihe Nyirarukundo w’imyaka 18 azasiganwa mu kwiruka ibirometero bitanu mu bagore.






Ibitekerezo 0