Hashize iminsi abakobwa n’abadamu bafite hejuru y’ibiro 100, bari mu rugendo rwo kwirinda indwara z’itandura bagabanya umubyibuho ukabije, binyuze mu kugena indyo ikwiye no gukora imyitozo ngororamubiri, babifashijwemo na Slim&Fit Rwanda.

Bamwe mu batoranyijwe bagaragaje ko bagaragaje ko gutangira imyitozo ngororamubiri byabafashije cyane.

Rudacogora Jeanette yavuze ko yifuza gukira indwara y’amavi yamushegeshe.

Yagize ati “Mfite imyaka 19 ariko kugenda ahantu hazamuka ni ikibazo gikomeye cyane, ikindi mbabara mu mavi bidashira rero ndashaka kungana n’imyaka yanjye”.

Uwimana Christine yagize ati “Ntabwo mbasha kugenda ahantu haterera, yewe hari ahantu ntinya kujya kubera uko ngana. No kwa muganga bambwiye ko nintagabanya ibiro ntazakira imitsi. Rero nishimiye ko natoranyijwe mu bazakora icyiciro cya kane.”

Mu gusoza aya marushanwa hazatangwa ishimwe ku bakobwa n’abadamu batandatu, babaye indashyikirwa mu kurwanya indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije.

Wakurikira ibikorwa bya Slim&Fit binyuze ku mbugankoranyambaga zabo (Youtube, Instagram, twitter na Facebook ukoresheje Slimnfitrwanda) ndetse n’ikiganiro gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu buri wa Gatandatu saa cyenda n'igice.

Slim & Fit Rwanda ifasha abagore n’abakobwa kwirinda indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije bakora siporo no gufata indyo yuzuye.

Uwimana Christine yatangiranye ibiro 123.8
Uwimana Christine yatangiranye ibiro 123.8
Tuyishime Nadine yatangiranye ibiro 122.1
Tuyishime Nadine yatangiranye ibiro 122.1
Teta Brandy yatangiranye ibiro 116.7
Teta Brandy yatangiranye ibiro 116.7
Musabende Jacqueline yatangiranye ibiro 110.7
Musabende Jacqueline yatangiranye ibiro 110.7
Rudacogora Jeannette yatangiranye ibiro 98.9
Rudacogora Jeannette yatangiranye ibiro 98.9
Mukarukundo Antoinette yatangiranye 145.7
Mukarukundo Antoinette yatangiranye 145.7
Mukampamije Marcelline yatangiranye ibiro 132
Mukampamije Marcelline yatangiranye ibiro 132
Mugirasoni Gisele Bertine yatangiranye ibiro 116
Mugirasoni Gisele Bertine yatangiranye ibiro 116
Mugwaneza Grace yatangiranye ibiro 118.9
Mugwaneza Grace yatangiranye ibiro 118.9
Mbabazi Edith yatangiranye ibiro 103
Mbabazi Edith yatangiranye ibiro 103
Kanzayire Eugenie yatangiranye ibiro 112.3
Kanzayire Eugenie yatangiranye ibiro 112.3
Iraba Monique yatangiranye ibiro 117.7
Iraba Monique yatangiranye ibiro 117.7
Ingabire Tona Nancy yatangiranye ibiro 100.8
Ingabire Tona Nancy yatangiranye ibiro 100.8
Ingabire Chantal yatangiranye ibiro 110.4
Ingabire Chantal yatangiranye ibiro 110.4
Gikundiro Deborah yatangiranye 151.4
Gikundiro Deborah yatangiranye 151.4
Dusabe Pelagie yatangiranye ibiro 115.6
Dusabe Pelagie yatangiranye ibiro 115.6
Bizimungu Nadine yatangiranye ibiro 172.5
Bizimungu Nadine yatangiranye ibiro 172.5
Yankurije Agnes yatangiranye ibiro 146.4
Yankurije Agnes yatangiranye ibiro 146.4
Winnie Ines yatangiranye ibiro 108.4
Winnie Ines yatangiranye ibiro 108.4