00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Nimubona Yves wabonye itike y’Imikino Olempike izabera i Paris

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 April 2024 saa 10:49
Yasuwe :

Nimubona Yves usiganwa ku maguru, yavuze ko yashimishijwe no kubona itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu Mpeshyi ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose agahesha ishema u Rwanda.

Nimubona yabonye itike muri iki cyumweru nyuma yo kwitwara neza, akaza mu bakinnyi bahagaze neza mu masiganwa ya ‘Cross Country’ yabaye mu mezi arindwi ashize.

Mu Mikino Olempike izabera i Paris kuva tariki ya 27 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama, azasiganwa metero 10.000 muri stade kubera ko ho hatajya hakinwa ‘Cross Country’.

Aganira na IGIHE, Nimubona yagize ati “Byaranshimishije nk’Umunyarwanda wifuzaga guhesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange. Ngiye gukomeza imyiteguro neza kugira ngo nzahagararire u Rwanda neza nk’uko bisanzwe.”

Yakomeje avuga ko atatunguwe no kubona iyi tike kuko yari afite amanota meza amwemerera kuba mu bakinnyi ba mbere bari kuzatoranywamo ababona itike ya Paris 2024.

Ati “Navuga ko bitantunguye, narabikoreye nza muri batanu ba mbere bafite amanota meza muri ‘Cross Country’ zagiye zibera mu bihugu bitandukanye kuva muri Nzeri 2023 kugeza muri Werurwe 2024.”

“Bafashe abakinnyi umunani bagiye bitwara muri ayo marushanwa atandukanye, babona itike y’Imikino Olempike. Batandatu ni bo bahembwe muri ayo marushanwa, nisanga muri batanu ba mbere. Navuga ko byashimishije muri rusange.”

Nimubona ni umwe mu bakinnyi batandatu b’Abanyarwanda bahawe ubufasha “Olympic scholarship” na Komite Olempike y’u Rwanda kugira ngo babashe kwitegura Imikino Olempike ya Paris 2024.

Yiyongereye kuri Mukandanga Clémentine, na we usiganwa ku maguru, aho we yabonye itike y’Imikino Olempike muri Marathon yabereye mu Butaliyani mu Ugushyingo 2023.

Kugeza ubu kandi, u Rwanda rufite imyanya itatu mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Ni mu gihe abandi bakinnyi barimo amakipe y’Igihugu ya Beach Volleyball mu Bagabo n’Abagore bagifite amarushanwa yo gushakiramo itike kugeza muri Kamena.

Nimubona Yves yabonye itike y'Imikino Olempike izabera i Paris mu Mpeshyi mu gusiganwa metero ibihumbi 10 ku maguru
Nimubona yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa ya Cross Country yabaye kuva muri Nzeri 2023
Nimubona Yves ni umwe mu Banyarwanda bahagaze neza mu gusiganwa ku maguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages