Nubwo nta bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda ku mibare y’abicwa n’indwara zikomoka ku munaniro udasanzwe, ubushakatsi bwakozwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2016 bwagaragaje ko umwe mu bantu 20 apfa azize gucika k’udutsi tw’ubwonko, usanga ahanini bituruka ku munaniro ukabije.
Nubwo bimeze bityo ariko ku isi hakomeza kuboneka n’abantu bafite ubuzima bwiza, baguwe neza kandi bakeye ku mubiri, babikesha kwitabira serivisi zo kugorora, kunanura no gukoresha imyitozo umubiri, zimenyerewe nka ‘spa treatments’.
Serivisi za ‘spa’ zirimo izo gukandakanda umubiri (massage), kuwuruhura hifashishijwe ubushyuhe ari byo byitwa ‘sauna’ na ‘steam’ n’izindi nyinshi zituma ugubwa neza.
IGIHE yaganiriye na Elina Bamulanje, inararibonye muri serivisi zo kwita ku mubiri (spa services) afitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, akaba azimazemo imyaka itandatu, yasobanuye ibyiza byo gushishikarira gukora iyi myitozo.
Bamulanje unashinzwe serivisi zo kwidagadura muri Kigali Marriott asobanura ibyiza byo kwitabira spa mu ngingo eshanu zikurikira:
1. Kuvura umunaniro ukabije
Ku bagabo n’abagore, abato n’abakuze, umunaniro ni ikibazo gikomeye gitera indwara zitandukanye zaba izifata ubuzima bwo mu mutwe n’izo ku mubiri. Aha ni ho serivisi za ‘spa’ zirimo massage n’izindi zigira akamaro kuko zivura abantu umunaniro baba bakuye mu kazi ka buri munsi, bityo zikarinda umubiri gufatwa n’indwara za hato na hato.
2. Gusukura umubiri
Serivisi za spa zituma imyanda isohoka mu mubiri maze ubudahangarwa bwawo bukiyongera ari nako urushaho kugira ubushobozi bwo kurwanya indwara.
Izi serivisi kandi zigaburira uruhu vitamines n’imyunyungugu bikomoka mu gitaka, ibumba, amazi n’ibindi.
3. Gutuma amaraso atembera neza
Serivisi za spa zirimo izikorerwa mu mazi, izikoresha ubushyuhe na massage zituma amaraso atembera neza mu mubiri no kurinda umuvuduko ukabije wayo. Uku gutembera neza kw’amaraso gutuma umubiri ugubwa neza, ugahumeka neza kandi ugahangana n’indwara zishobora kwibasira umuntu.
4. Kugabanya umubyibuho ukabije
Abantu bamwe bananirwa kwita kuri siporo kandi bakarya uko bishakiye bafata isukari nyinshi n’amafunguro yiganjemo ibinure, bituma batangira kubyibuha ku buryo bwihuse.
Abahanga mu bya siporo bavuga ko uko witabira serivisi za spa ku buryo buhoraho bituma umubiri ubasha kuringaniza umubyibuho no gusohora isukari udakeneye. Ibi bituma umubiri ugira imbaraga ku buryo umuntu abasha gukora akazi neza kandi ntananirwe.
5. Kurinda umubiri n’uruhu gusaza
Abantu bitabira spa bafite intego zitandukanye. Hari ababa badakeneye kugabanya umubyibuho, ahubwo bashaka kubaka umubiri no gukomeza imikaya.
Uko abantu bakura, ni ko uruhu rutangira kuzana iminkanyari ariko umuntu witabira serivisi zo kugorora ingingo nka spa abasha guhangana n’ibibazo byo gusaza imburagihe. Imiti ikoreshwa muri spa igaburira uruhu, ikarurinda gusaza, igatuma umuntu agaragaza itoto no mu zabukuru.
Bamulanje avuga ko ibyiza bya spa ku buzima ari byinshi cyane ariko kandi haba hakenewe utanga izi serivisi ubihugukiwe kandi afite ibikoresho bihagije bijyanye n’igihe.
Yongeraho ko Kigali Marriott, hoteli y’inyenyeri eshanu, itanga serivisi za spa nziza cyane mu Mujyi wa Kigali hose, ikagira n’umwihariko wo guha icyumba cyo kuruhukiramo abakiliya bamaze kuzihabwa zirimo massage, sauna, steam n’izindi.
Muri Saray Spa ya Kigali Marriott, ahatangirwa serivisi zijyanye no kugorora imitsi no kuruhura umubiri, hari ikipe y’abahanga n’ibikoresho bihagije biri ku rwego mpuzamahanga bituma batanga serivisi za spa zihariye, ziherekezwa n’icyumba cyo kuruhukiramo ku barangije kwitabwaho.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO