00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyitozo ngororangingo ikorewe muri ’Gym’ yaba ifite kamaro ki ku mubiri?

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 2 April 2017 saa 09:46
Yasuwe :

Abatoza mu myitozo ngororangingo bavuga ko gukora siporo mu buryo buhoraho bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza ndetse bikamurinda n’ibyago bitandukanye birimo no kurwaragurika.

Inyigo nshya iheruka gukorwa yagaragaje ko abakora imyitozo ngororangingo mu nyubako zabugenewe zizwi nka Gym ‘gymnasium’ bagira ubuzima bwiza kurenza abatayikora. Gusa hari ubundi buryo umuntu yakoramo iyi myitozo kandi bigatuma amererwa neza kurushaho.

Raporo yakozwe mu 2016 yerekana imibare y’abakora siporo mu Bwongereza yagaragaje ko umuntu umwe muri barindwi bayitabira; gusa hakibazwa niba ariko bose bibagirira akamaro.

Inyigo yakozwe n’ikinyamakuru Plos One yagaragaje ko abantu bakora imyitozo ngororangingo izwi bagira impagarike inshuro 14 kurusha abatayikora.

Abakora iyi myitozo ku kigero kiringaniye, nibura amasaha atandatu mu cyumweru, bamererwa neza kurusha abatayikora ndetse ibipimo by’umutima wabo biba bihagaze neza, nk’uko bipimirwa mu ngufu umutima ufite, imikorere y’ibihaha n’imikaya muri rusange. Bashobora kandi kumara amasaha make bicaye ugereranije n’abadakora iyi myitozo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibipimo bishobora kuba bimwe ku bagabo n’abagore.

Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 405 bari hagati y’imyaka 30 na 64, ibyagendeweho byose byari bimwe ku bakora iyi myitozo n’abatayikora.

Umwanditsi Elizabeth C Schroeder, wo mu ishami ry’Imikorere y’Umubiri n’Imirire muri Kaminuza ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko gukora imyitozo ngororangingo muri rusange bikomeza imikaya, bikagabanya umuvuduko w’amaraso kandi bikazamura imikorere y’abasirikare mu mubiri.

Mu gihe abantu bakora imyitozo ahantu hatandukanye, ubushakashatsi bwagaragaje ko bishobora kubagirira akamaro bose ndetse abandi bahanga bavuga ko gukorera siporo hanze bifite agaciro ku mubiri w’umuntu.

Imyitozo ikorewe ahantu hameze neza ishobora gutuma umubiri urushaho kugwiza vitamin D, kugabanya umuhangayiko n’umunaniro ndetse umuntu akamererwa neza, cyane ku bakorera imyitozo yo kwiruka nko mu ishyamba.

Iyi myitozo kandi iba ishimishije ndetse yoroheye uyikora kuruta uko yajya muri Gym.

Nubwo gukorera imyitozo muri Gym benshi babyishimira kuko bihuza imbaga nyamwinshi, abahanga bemeza ko imyitozo ikorewe hanze, iminota itanu ya mbere yayo igira umumaro ku buzima bwiza bw’umuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages