Irushanwa rya cross Country ku rwego rw’igihugu ryagombaga kuzaba tariki 10 Mutarama 2017, ryamaze kwigizwa imbere rishyirwa tariki 23 Ukuboza 2016, rikazatoranyirizwamo abazahagararira u Rwanda mu isiganwa ry'Isi rizabera i Kampala muri Werurwe 2017.

Abakinnyi bazakina Cross Country y’Isi nibamara gutoranywa, tariki 14 Mutarama 2017 bazitabira ubutumire bw’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri muri Uganda na ryo rizaba rifite irushanwa ryo gutoranya abazahagararira icyo gihugu muri iryo rushanwa bazakira, nk’uko Ndacyayisenga Jean Pierre, Umuyobozi ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda yabitangarije IGIHE.

Ati “Nyuma yo kubona ubutumire bwo kwitabira Cross Country muri Uganda, twahisemo kwigiza imbere iyacu tuyikura muri Mutarama tuyizana kuri 23 Ukuboza. Turashaka kubanza gutoranya amakipe azaduhagararira ku rwego rw’Isi noneho abe ariyo azajya muri Uganda, abakinnyi banahamenyera kuko niho bazakinira muri Werurwe bahagarariye igihugu.”

Ndacyayisenga avuga ko muri aya marushanwa ari na bwo bazafata umwanzuro niba muri Cross country y’Isi bazajyana ibyiciro byose bemerewe, birimo icy’abakuru (ibitsina byombi) biruka ibirometero 10 n’abahungu bakiri bato biruka ibirometero umunani n’abakobwa biruka bitandatu, kuko icyiciro bazabona abakinnyi bakirimo batiteguye gutanga umusaruro, ngo bemerewe kugikuramo.

Cross Country y’u Rwanda izabera Kicukiro muri IPRC guhera saa mbiri za mu gitondo, ikazitabirwa n’amakipe yose yo mu gihugu n’abasiganwa ku giti cyabo biyandikishije.

Cross country y'uyu mwaka izabera Kicukiro muri IPRC
Cross country y'uyu mwaka izabera Kicukiro muri IPRC
Nyirarukundo Salome (imbere) ari mu bitezwe kuzigaragaza cyane muri iri rushanwa
Nyirarukundo Salome (imbere) ari mu bitezwe kuzigaragaza cyane muri iri rushanwa
Myasiro ubu ari mu myitozo i Gicumbi yitegura iri rushanwa
Myasiro ubu ari mu myitozo i Gicumbi yitegura iri rushanwa