00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isiganwa rya 20Km de Bugesera rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 June 2023 saa 10:26
Yasuwe :

Isiganwa ryo ku maguru no ku magare "20Km de Bugesera Race to Restore" rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu mu Karere ka Bugesera aho risanzwe ribera buri mwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 26 Kamena, Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko iri rushanwa rigiye kuba nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo birimo ibya COVID-19 bigatuma risa nk’irihagaze.

Ati “Ubu navuga ko uyu mwaka abazasiganwa bazaba bameze nk’abakinnyi bavuye mu mvune ariko twiteze ko rizagenda neza nk’uko bisanzwe. Tugiye kurikora ku nshuro ya gatandatu, buri gihe rero turikora dufite insanganyamatsiko, iry’uyu mwaka ikaba ari ijyana n’isuku no kurwanya ibiyobyabwenge.”

Agaruka ku ntego yaryo inafite aho ihuriye n’insanganyamatsiko ihoraho yaryo, yagize ati ‘‘Isiganwa rikorwa twongera guhumuriza abantu, kubera ko hari umuziki n’ibindi bituma abantu batigunga.”

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba ku wa 2 Nyakanga 2023, ririmo amagare n’amarushanwa yo kwiruka mu byiciro bitandukanye harimo n’iby’ababigize umwuga.

Ibyiciro by’abazarushanwa birimo amagare azasiganwa ibilometero 40, abazasiganwa ku maguru ibilometero 20 babigize umwuga, ibilometero umunani ku ngimbi n’abangavu n’ibilometero bitanu ku babikora bishimisha. Hanashyizweho kandi ibyiciro ku bafite ubumuga.

Ibihembo bizatangwa birimo amagare asanzwe n’agezweho, amacupa ya gaz n’ay’amazi n’ibindi bitandukanye bijyanye n’imyaka abazahatana barimo, bizatangwa ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye.

Bimwe mu byo Meya Mutabazi yatangaje ko Akarere ka Bugesera kamaze kungukira muri iri siganwa harimo kukamenyekanisha, gutangariza abagatuye ibikorwa byako, kuvumbura impano ndetse no gufasha abaturage gukora siporo kuko igira ibyiza byinshi.

Yavuze kandi ko ari naryo ryabaye inkomoko y’Ikipe y’Amagare y’Abagore yo mu Karere ka Bugesera.

Iri siganwa rirafunguye ku Banyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Ritegurwa mu cyumweru cyo Kwibohora, akaba ari muri uru rwego guhera ku wa 30 Kamena hazabaho imurikabikorwa by’ibyo abafatanyabikorwa bagezeho. Tariki 1 Nyakanga akarere gafatanyije na Gasore Foundation igira uruhare mu itegurwa ry’iri siganwa, bazasura abafatanyabikorwa bamenye ibyo bakora byose n’aho bakorera.

Ku wa 2 Nyakanga ni umunsi urimo ibikorwa biremereye akaba ari na wo w’isiganwa. Nyuma yaryo ’hazakurikiraho ikiganiro cy’urubyiruko 1000 ruzaturuka mu mirenge itandukanye igize Bugesera ku mateka yo Kwibohora maze umunsi usozwe n’igitaramo kizibanda ahanini ku muco Nyarwanda.

Nyuma hazabaho igitaramo cyo kwibohora kizaba kirimo imyato n’ibyivugo, indirimbo gakondo, ’live band’ icuranga indirimbo abantu bazi hizihizwa Umunsi wo Kwibohora.

Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iri rushanwa riba ari umwanya mwiza wo kwiyegereza abaturage ndetse no kumenyekanisha aka karere n'igihugu muri rusange ku Isi yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages