Kelvin Kiptum yanditse amateka ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukwakira 2023, muri Marathon y’i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hari hashize igihe gito uyu mukinnyi w’imyaka 23 atangaje ko ubushobozi azi yifitemo ari uko ashobora kwiruka marathon mu gihe cy’amasaha abiri gusa kandi yizeye ko azabigeraho.
Ku Cyumweru yari mu bakinnyi barenga ibihumbi 45 bitabiriye isiganwa ngarukamwaka ribera mu mujyi wa Chicago ryari riri kuba ku nshuro yaryo ya 45.
Ni isiganwa Kiptum yitwayemo neza ahita atangaza ko bimugwiririye, ariko mu isiganwa hagati ari bwo yatangiye kwizera ko yakora amateka.
Ati “Ndishimye cyane. Gushyiraho agahigo ku rwego rw’Isi ntabwo ari ibintu byari mu ntekerezo zanjye mbere yo gutangira irushanwa.”
“Ndi kwiruka narebye ibihe nsigaranye ndetse n’ibilometero niyumva bidasanzwe mvuga ko nshobora kujya munsi y’amasaha abiri. Ni ko kugerageza rero. Nari mbizi ko hari igihe nzaca agahigo ku Isi.”
Iri ni isiganwa rya gatatu uyu Munya-Kenya yegukanye nyuma y’iryo yatwaye mu Ukuboza 2022 mu Mujyi wa Valencia muri Espagne ndetse n’iya Londres mu Bwongereza muri Mata 2023.
Kiptum yakuyeho agahigo kari gafitwe na mwenewabo Eliud Kipchoge, wegukanye Marathon y’i Berlin ya 2022, akoresheje 2:01:09.
Muri Marathon y’i Chicago kandi umukinnyi waherukaga kurikoreshamo igihe gito ni Umunya-Kenya, Dennis Kimetto, mu 2013.
Kiptum yabaye uwa mbere akurikirwa na mwenewabo Benson Kipruto, umwanya wa gatatu wegukanwa n’Umubiligi Abdi Bashir.
Ntabwo ari we wanditse amateka muri iri siganwa kuko n’Umuholandi ukomoka muri Ethiopia, Sifan Hassan, yakoresheje amasaha abiri, iminota 13 n’amasegonda 44, aba umukinnyi wa kabiri ukoresheje igihe gito mu bagore inyuma ya Tigst Assefa.
Hassan yasizeho amasegonda 53 Ruth Chepngetich ukomoka muri Kenya wabaye uwa kabiri ndetse Umunya-Ethiopia Alemu Megertu aba uwa gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!