00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yasaruye imidali irenga 149: Byinshi kuri ‘Kigali International Peace Marathon’ igiye kuba ku nshuro ya 19

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 May 2024 saa 11:40
Yasuwe :

Kuva mu 2005 mu Rwanda hategurwa isiganwa mpuzamahanga rya ‘Kigali International Peace Marathon’ ryateguwe hagamijwe kugarura amahoro mu Rwanda mu gihe rwarimo ruhangana n’ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva iri rushanwa ryatangira rimaze kwitabirwa n’abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku maguru batagira ingano ndetse n’abandi batabigize umwuga gusa bifuza kwishimisha ‘Run for Fun’.

Muri uyu mwaka isiganwa rigiye kongera kuba ku nshuro ya 19 bitewe n’uko mu 2020 ritigeze riba kubera Icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije ibihugu byinshi ku Isi birimo n’u Rwanda.

Harabura iminsi 25 irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2024 rikaba, gusa hakaba hari imibare ndetse n’uduhigo dufitwe na bamwe mu baryitabiriye.

Abanya-Kenya bamaze kwegukana imidali myinshi

Mu 2005 ubwo iri siganwa ryatanzwemo ibihembo bike cyane ko yari inshuro ya mbere ndetse no kugerageza kureba niba rishoboka. Icyo gihe Abanya-Uganda Nsubuga Joseph na Nakindu Margret bahise bakora amateka yo kuritwara bwa mbere.

Umunyarwandakazi Nyirabarame Epiphanie yabaye uwa gatatu mu cyiciro cy’Abagore nawe aba uwa mbere uhawe umudari muri iri rushanwa.

Mu mwaka wakurikiyeho Kenya yahise itangira kohereza abakinnyi bayo bakomeye ndetse banitwara neza begukana imidali itanu muri itandatu yatanzwe mu 2006.

Mu bagabo Bitok Benjamin, Rotich Daniel na Kipsang Chepkoi Jonah bahise baryegukana mu gihe mu bagore Tabita Kibet, Cheptuiya Emiliy, Sumawe Ceophresine aribo baritwaye.

Kuva icyo gihe hatangiye kujya hagaragaramo Abanyakenya benshi mu bihembo bitangwa kugeza ubwo iki gihugu aricyo kimaze kwegukana imidali mynshi (149) muri 204 imaze gutangwa.

Muri iyo yose gifitemo iya zahabu 49, iy’Umuringa 53 ndetse n’iya Feza 47. Mu mwaka ushize iki gihugu cyatwaye imidali 11 muri 12 yakiniwe yose.

U Rwanda nk’igihugu cyakira kikanategura iri siganwa gikunze kudahirwa no kwegukana imyanya myiza muri ryo kuko rumaze gusaruramo imidali 23 harimo irindwi ya Zahabu.

Abakinnyi bafite uduhigo muri Kigali International Peace Marathon

Iri rushanwa rihuriza hamwe abakinnyi baba barenga 1000, risaba imbaraga zikomeye cyane kugeza ubwo kuva ryatangira nta n’umwe urabasha kuryegukana inshuro ebyiri.

Nubwo bimeze bityo ariko ntabwo bibuza bamwe mu baryitabiriye kwandika amateka yo gukoresha ibihe bito mu kwiruka intera y’Ibilometero 42 kuri Full Marathon na 21 bya Half Marathon.

Umunyakenya Chemwenoe Jeruiyot ni we waherukaga gushyira agahigo muri iri rushanwa mu cyiciro cy’abagore biruka Full Marathon yabaye mu 2016 kuko yakoresheje amasaha abiri, iminota 38 n’amasegonda 20.

Aka gahigo kakuweho n’Umunya-Ethiopia Muluhebt Tsega wabaye uwa mbere muri Full Marathon akoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 17 mu 2023.

Kuva mu 2012 nta mukinnyi n’umwe mu bagabo urashobora guhiga Kibet Paul Kosjei wo muri Kenya muri Full Marathon ya Kigali International Peace Marathon kuko yayikoreshejemo amasaha abiri, iminota 14 n’amasegonda 56.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2013, mugenzi we Limo Silah Kipkemboi yashyizeho ako gukoresha igihe gito muri Half Marathon yakoresheje isaha imwe, umunota umwe ndetse n’amasegonda 41.

Kiptod Hillary wo muri Kenya nawe niwe ufite agahigo ko kwiruka igihe gito muri Half Marathon yagezeho akoresheje isaha imwe, iminota icyenda n’amasegonda arindwi, abikora mu 2011.

Nubwo hari amateka yandikiwemo ndetse kuyakuraho bikagorana, bishobora kuba bigiye gushyirwaho iherezo kuko iri siganwa ryamaze kuzamurwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ‘Global Elite Label Status’.

Ibi bizatuma ryitabirwa n’abandi bakinnyi bakomeye kurushaho kandi bazagaragaza ihangana rikomeye.

Abanyakenya basaruye imidali myinshi muri Kigali International Peace Marathon kurenza ibindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages