Global Elite Label Status ni icyiciro cya gatatu cy’amarushanwa akomeye ku isi nyuma ya Gold na Platinum.
Iri siganwa ryazamuriwe urwego hashingiwe ku mitegurire myiza, ihangana, kwitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, gukurikiza neza amategeko n’amabwiriza ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo (Anti-Doping).
Gushyirwa kuri uru rwego bivuze ko iri rushanwa ryabaye rimwe mu yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika. Ibi kandi bizongera umubare w’abakinnyi bakomeye ku Isi bazajya baryitabira ndetse n’amafaranga y’ibihembo aziyongera.
Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ryatangaje ko ryishimiye ko KIPM yashyize kuri uru rwego, rivuga ko "intego ni ugukomeza gutera imbere."
Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro yari imaze imyaka ibiri ku rwego rwa "Road Race Label" kuva mu 2022.
Abanya-Kenya bihariye imidali mu isiganwa riheruka [rya 2023] kuko muri 12 begukanyemo 10. By’umwihariko mu bagabo, George Onyancha yegukanye Full Marathon akoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 41.
Ni mu gihe mu bagore, Umunya-Ethiopia Muluhebt Tsega yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 17.
Muri uyu mwaka, Kigali International Peace Marathon iteganyijwe tariki 9 Kamena 2024, aho izaba ikinwa ku nshuro ya 19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!