Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, rishyira ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2024, ibera mu gace ka Elgeyo-Marakwet ko muri Kenya nk’uko byemejwe n’umuryango w’umukinnyi ndetse na polisi yo muri iki gihugu.

Bivugwa ko Kelvin Kiptum w’imyaka 24 ari we wari utwaye imodoka bombi barimo, igakora impanuka ndetse bagahita bitaba Imana. Imibiri yabo yahise ijyanwa ijyanwa kuri Moi Teaching and Referral Hospital.

Mu 2023 ni bwo Hakizimana yafashije uyu mukinnyi kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku maguru kuko yaciye agahigo ko gusiganwa ‘marathon’ [ibilometero 42] mu gihe gito akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 35.

Uyu mukinnyi kandi mbere y’uko yitaba Imana yari yaravuze ko afite ubushobozi bwo kwiruka ibihe biri munsi y’ibyo yashyizeho ndetse yari yizeye kuzabigeraho.

Mbere yo kwegukana iri siganwa kandi yari yegukanye iryo mu Ukuboza 2022 mu Mujyi wa Valencia muri Espagne ndetse n’irya Londres mu Bwongereza muri Mata 2023.

Hakizimana w’imyaka 36, akaba ari nawe ufite agahigo ku gusiganwa metero 3000 mu gihe gito mu Rwanda, yageze muri Kenya mu 2006 agiye kwitegura amarushanwa yari kuhabera ariko birangira atabaye kubera umutekano muke wari uhari, ahitamo gusubira mu Rwanda aho yavuye ajya mu Bufaransa.

Nubwo yavuye muri Kenya, yari yaramaze kubona impano ya Kiptum kuko yitorezaga hafi y’iwabo, akomeza kumukurikirana ariko by’umwihariko amufasha gukuza impano ye yifashishije ikoranabuhanga.

Kuva mu 2018, Hakizimana yatangiye kujya amutoza ku buryo buhoraho ndetse birakunda, umukinnyi agera ku gasongero muri uyu mukino.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter], Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino Ngororamubiri ku Isi (World Athletics), Sebastian Coe, yagize ati "Twatunguwe kandi tubabajwe cyane no kumenya urupfu rwa Kelvin Kiptum n'umutoza we, Gervais Hakizimana."

"Mu izina rya World Athletics, twihanganishije cyane imiryango yabo, inshuti, abo bakinanaga n'igihugu cya Kenya. Ni umukinnyi w'igitangaza usize ibigwi bihambaye. Tuzamukumbura cyane."

Ibinyamakuru byo muri Kenya byanditse ko mu modoka Kiptum na Hakizimana barimo, harimo kandi n'undi mugore, Sharon Kogsey, ariko we warokotse iyi mpanuka, ahita ajyanwa mu bitaro yakomeretse cyane.

Umunyarwanda Hakizimana Gervais n’umukinnyi yatozaga gusiganwa ku maguru w'Umunyakenya, Kelvin Kiptum bitabye Imana
Umunyarwanda Hakizimana Gervais n’umukinnyi yatozaga gusiganwa ku maguru w'Umunyakenya, Kelvin Kiptum bitabye Imana
Kelvin Kiptum wari ufite agahigo ku kwiruka ahantu harehare mu gihe gito yitabye Imana
Kelvin Kiptum wari ufite agahigo ku kwiruka ahantu harehare mu gihe gito yitabye Imana