Aya marushanwa yari amaze iminsi 21 abera muri Maroc yitabiriwe n’ibihugu 14 byo ku Mugabane wa Afurika. Ni inshuro ya mbere yitabiriwe n’Umunyarwanda.
Bimwe mu byiciro byari muri iri rushanwa, birimo kurwana (Sanda), gutera icumu (Quiang Shu), kwiyerekana hakoreshejwe inkoni (Gunshu), kwigaragaza hakoreshejwe icumu (Nandao), gukoresha inkota (Dao Shu) no kurwana mu matsinda y’abantu batatu kuri batatu.
Ndagijimana yatsinze mu byiciro bibiri aribyo imirwano ya batatu kuri batatu ndetse no kurwana (Sanda).
Nyuma yo kwegukana igikombe, Ndagijimana yavuze ko yishimiye guhesha ishema igihugu.
Ati “Ni amarushanwa yari agoye cyane kuko yarimo abantu bo mu bihugu bitandukanye gusa nishimira uko nitwaye nkahesha ishema igihugu.”
“Muri rusange nakinnye mu byiciro bitandukanye bateranyije amanota basanga nabaye uwa mbere nk’urukirwa n’Umunya-Côte d’Ivoire.”
Ndagijimana avuga ko kwegukana iki gikombe byamwongereye icyizere ndetse yumva agiye gushyiramo imbaraga kugira ngo federasiyo ibone ubuzima gatozi.
Ati “Ni ibintu byiza cyane kuko bitanga icyizere ko abanyarwanda dushoboye. Uyu mukino ni mushya mu Rwanda bityo turasaba ubufasha kugira ngo tubone uko natwe twabona Federasiyo.”
Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryegukanywe n’umukinnyi ukomoka mu bihugu byo mu munsi y’ubutayu bwa Sahara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!