Iri rushanwa ritegurwa na RAF ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, rigiye kuba ku nshuro yayo ya 20 aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Isi yose i Kigali na Kigali ku Isi yose!”
Mu 2024, Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya mbere iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’. Ibi byatumye yitabirwa n’abantu benshi, basaga ibihumbi 11, barimo n’abakinnyi basaga 10 bari mu rwego rwa mbere rw’abakomeye ku Isi.
Kuri ubu RAF ifite intego y’uko ryongera kuzamuka ku rundi rwego, ku buryo ryagera kuri “Gold Label status”, akaba ari yo mpamvu rizongera kugaragaramo abakinnyi bari mu cyo cyiciro.
Uwa mbere muri bo ni Umunya-Kenya, Laban Kipngetich Korir, watwaye Kigali International Peace Marathon mu 2024 ndetse akaba yarigeze gukoresha amasaha abiri, iminota itanu n’amasegonda 41 mu 2022.
Abandi ni Jonathan Kipleting Korir wakoresheje amasaha abiri, iminota ine n’amasegonda 32 mu 2021 na Shadrack Kimining Korir wegukanye umwanya wa mbere muri Half Marathon ya 2022, bombi bo muri Kenya, Debebe Teka Tereda na Dejene Debela Gonfa wo muri Ethiopia.
Mu bagore hazitabira harimo Magdalena Shauri wo muri Tanzania, wigeze gukoresha amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 41 mu 2023 ndetse na Viola Jelagat Kibiwot wo muri Kenya, we wigeze gukoresha amasaha abiri, iminota 20 n’amasegonda 57 mu 2024.
Abandi ni Ivyne Jeruto Lagat, Mercy Jerop Kwambai na Gladys Jerop Kimaina bo muri Kenya, Kebebush Yisma Zewoldemariam, Kebene Chala Urisa na Tiringo Mulu Gesses bo muri Ethiopia.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42,195, Half Marathon y’ibilometero 21,097 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
Ibyiciro byose bizahagurukira kand bisoreze kuri Stade Amahoro na BK Arena. Ni mu gihe muri Petit Stade hazaba hari igicumbi cy’irushanwa aho hazaba hari ibintu bitandukanye abantu bashobora gukenera.
Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa byamaze gutangira aho bikorerwa ku rubuga rwaryo.
Abanyamahanga bishyura 80$ na 77€, abaturutse muri Afurika y’Iburasirazuba bakishyura 60$ na 57€ naho ababa mu Rwanda bakishyura 8000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda.
Abazasiganwa mu cyiciro cya “Run for Peace” bazishyura 5000 Frw, abaziyandikishiriza hamwe nk’ikigo bazishyura 1000$, abanyacyubahiro bishyure 500$. Ni mu gihe abanyeshuri n’abatarengeje imyaka 18 bo bemerewe kwitabira batishyuye, ariko bariyandikishije.
Kwiyandikisha bizarangira ku wa Gatandatu saa Sita z’ijoro mu gihe abamaze kwiyandikisha abafata imyambaro y’isiganwa na nimero zizabaranga kuri Stade Amahoro buri munsi kuva Saa Yine za mu gitondo kugeza Saa Tatu z’ijoro.
RAF yatangaje kandi ko abashaka imyambaro yihariye y’irushanwa ry’uyu mwaka bazayigura ku bihumbi 15 Frw, 20.000 Frw na 30.000 Frw ahafatirwa nimero.
Umukinnyi uzegukana Marathon [ibilometero 41,1] mu bagabo n’abagore azahabwa ibihumbi 20$ [asaga miliyoni 28 Frw]. Uwa kabiri azahabwa ibihumbi 15$ naho uwa gatatu atware 7500$.
Uzaba uwa kane azabona 5000$, uwa gatanu abone 3000$ mu gihe kuva ku wa gatandatu kugeza ku wa munani bazabona 2000$, 1500$ na 1000$.
Mu basiganwa Igice cya Marathon [ibilometero 21,098], uwa mbere mu bagabo no mu bagore azahabwa 5000$ [asaga miliyoni 7 Frw].
Uwa kabiri azabona 4000$, uwa gatatu ahabwe 3000$. Kuva ku mwanya wa kane kugeza ku wa munani bazabona 2000$, 1000$, 800$, 500$ na 400$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!