Uyu mugore w'imyaka 53 ni umwe mu bagize igikunduro mu gihe abagabo babo bari ku butegetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biturutse ku myitwarire n'uburyo avugana icyizere iyo ahawe ijambo, ibintu bamwe bahamya ko ahuriyeho na Barack Obama.
Michelle Obama umaze igihe agaragaza ko yifuza kubaka umubiri yifashishije siporo, yakoranyije abagore b'inshuti ze bakorana imyitozo ngororamubiri isaba ingufu, ahishura ko uwo ari umwe mu mico yamurangaga mu myaka umunani yamaze aba muri White House.
Ikinyamakuru People cyanditse ko imyitozo Michelle n'abandi bagore yabereye mu rugo rw'inshuti ye i Washngton DC, bakayikoreshwa n'uwo batoranyije ugomba kubaha amabwiriza no kubacunga hirindwa kujenjeka, kugira ngo barusheho gukomeza umubiri.
Michelle yanditse kuri Instagram ashimira inshuti ze bakoranye iyo myitozo ari na ko akangurira abamukurikira barenga miliyoni 14, kurushaho gushakira umubiri wabo ubuzima bwiza bakora imyitozo ya buri gihe nk'uko abikora.
Yagize ati "Nkiri muri White House, nakundaga gutegura umwiherero w'imyitozo mu mpera z'icyumweru ndi kumwe n'abagore b'inshuti zanjye. Ntacyo byabaga bitubwiye kuba twese tutari duhuje imimerere mu kubaka umubiri. Imyitozo yacu buri mpera z'icyumweru yabaga ari nk'urwibutso rw'uko niba dushaka kwita ku bandi, tugomba kubanza kwiyitaho mbere na mbere."
Yakomeje ati "Nubwo ntakiri muri White House, nakomeje uyu muco kandi nifuje kubasangiza amafoto, inshuti zanjye zambaye hafi mu buryo bwose bw'impinduka z'ubuzima uko imyaka yagiye ishira harimo n'ukomeye cyane uheruka, kandi twakomeje gukora uko dushoboye ngo tugumane ubuzima buzira umuze."
Michelle yasoje asaba abamukurikira kuri urwo rubuga, kugira umuhate mu gukora imyitozo ngororamubiri y'uburyo butandukanye buborohera muri iki gihe cy'impeshyi, ati "niyo haba mu mwiherero w'imyitozo cyangwa urugendo aho utuye, nizeye ko wowe n'inshuti zawe mutabura umwanya wo gushaka ubuzima buzira umuze muri kumwe."
Uyu mugore wakunze kugaragaza ko anyotewe no kubaka umubiri nyuma yo kuva muri White House, yaherukaga kugarukwaho mu itangazamakuru ku bijyanye n'ibi mu kiganiro aheruka gukorana na Ellen Degeneres agatungurana akora imyitozo isaba ingufu izwi nka push-ups.














Ibitekerezo 0