Yvonne Manzi Makolo, Umuyobozi ushinzwe ubucruzi muri MTN yatangaje ko iyo sosiyete izakomeza kuba umuterankunga w’amarushwa yo gusiganwa ku maguru ndetse ahamagarira abanyarwanda kuyitabira no guteza imbere uwo mukino ngororamubiri.
Yagize ati “Nk’abaterankunga b’irushanwa Kigali Peace Marathon, MTN yishimiye gukorana n’abanyarwanda bakora umukino wo gusiganwa ku maguru kugira ngo twerekane ubufasha muri siporo yitabirwa n’abanyarwanda benshi.”
Yakomeje agira ati “Ni ibintu byiza kubona iri rushanwa rigenda rifata indi ntera uko umwaka uje undi ugataha ndetse rikaba ryaranabaye mpuzamahanga aho kuba iry’imbere mu gihugu gusa.”
Yakomeje avuga ko MTN idafasha abaturage mu gutera imbere gusa ahubwo ko inagira uruhare mu guteza imbere siporo mu Rwanda.
Thomas Kajuga umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru mu Rwanda yatangaje ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Run for peace beyond borders” bivuga, tugenekereje mu Kinyarwanda, “Gusiganwa mu mahoro no hirya y’imipaka”.
Kajuga yakomeje avuga ko bishimiye kuba MTN Rwanda ari umuterankunga mukuru w’irushanwa “Kigali International Peace Marathon” kandi ko uyu mukino ugenda witabirwa cyane mu Rwanda.
Iki gikorwacyo gusiganwa kizaba mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994 bikorwe mu mahoro n’ubwiyunge.
Kugira ngo umuntu yiyandikishe muri iri rushanwa bikorwa hakoreshejwe uburyo bwa Mobile money cyangwa kujya kwiyandikisha kuri sitade Amahoro i Remera cyangwa ku rubuga rwa internet ari rwo www.kigalimarathon.org.
Kwiyandikisha ni ibihumbi 2000 ku banyarwanda ndetse n’ibihumbi 20 ku banyamahanga, bikazarangira bizarangira tariki ya 20 Gicurasi 2015.
Hazabaho isiganwa ry’abantu bubatse (Family Run) rizaba ari kilometero eshanu, hazaba kandi kimwe cya kabiri cya Marathon ni ukuvuga gusiganwa ibilometero 21 ndetse no gusiganwa Marathon yuzuye (Full Marathon) ari byo bilometero 42, byose bikazasorezwa kuri sitade Amahoro.
Abazasiganwa ibilometero bitanu bazahagurukira kuri sitade Amahoro, bagane ku cyicaro cya Tigo i Remera, banyure kuri KIE no kuri FERWAFA bahinguke kuri Sport View Hotel, bagaruke kuri sitade Amahoro.
Abazasiganwa urugendo ibilometero 21 bazatangirira kuri sitade Amahoro, banyure kwa Lando-ku Gishushu-Ku cyicaro gikuru cya MTN (MTN Center) Nyarutarama-Gacuriro bagaruke ku Gishushu bace ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko, bamanuke bace kuri Hotel Umubano bagaruke ku Gishushu, Gisimenti, bace ku Kicaro cya Tigo i Remera, banyure kuri KIE-FERWAFA- Sport View Hotel, basoreze kuri Stade Amahoro.
Abazasiganwa ibilometero 42 bazanyura nk’aho abazasiganwa ibirometero 21 bazanyura ariko bo bazahazenguruka inshuro ebyiri.
Tombola Felicie
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO