Uyu mwaka, iri rushanwa ry’ibilometero 21 ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 600 baturutse mu bihugu bitandukanye, bahuriye kuri Malecon de Fort-de-France.
Hakiri kare, Muhitira Félicien, Mohamed Boutmazguine na Mykola Mevsha bavuye mu bandi bahita bayobora isiganwa.
Nubwo hari abagerageje kumunyuraho bikaba iby’ubusa, Muhitira yegukanye isiganwa yakoresheje isaha, iminota itanu n’amasegonda 25, akurikirwa na Boutmazguine yasize amasegonda 19 mu gihe Mevsha yahageze nyuma y’amasegonda 51.
Abakinnyi bane ba mbere uyu mwaka, bose bakoresheje ibihe byiza ugereranyije n’uwegukanye irushanwa ubwo ryaherukaga kuba.
Fabio Taly ukinira Golden Star, yabaye Umunya-Martinique witwaye neza, asoreza ku mwanya wa munani muri rusange. Mu bagore, Umufaransa Cécilia Mobuchon (Golden Star) ni we waje ayoboye muri iki cyiciro ariko akaba yari uwa kabiri muri rusange.
Uyu Munya-Martinique wari watwaye irushanwa mu 2022, yaje akurikiye Umunya-Ukraine Maryna Nemchenko wabaye uwa mbere yakoresheje isaha, iminota 16 n’amasegonda arindwi.
Abandi Banyarwanda bakinnye barimo Uwimana Félix wabaye uwa kane na Brochot Bertrand wabaye uwa cyenda mu bagabo naho Uwambajimana Janette aba uwa gatanu mu bagore.
Simukeka Jean Baptiste wakinnye nk’Umufaransa yabaye uwa gatandatu, akurikira Umurundi Nsengiyumva Dieudonné.
Muri iri rushanwa, habanza gukina abasiganwa ku ntera ngufi aho mu bakoze ibikometero 4,6 hatsinze Yasmina Lamotte (Tiger Team 972) na Georges Jean-Elie wo mu ikipe yateguye, la Mairie Sportive.
Abitabiriye uyu mwaka baturutse bari biganjemo abo mu Bufaransa, Ethiopie, Algérie, Maroc, u Bubiligi, Kenya, Pologne, Erythrée, Guadeloupe, Sainte-Lucie, Saint-Barthélemy, Guyane, Trinidad, Colombia na Costa-Rica.






Ibitekerezo 0