Imikino ya nyuma yari yitabiriwe n’amakipe 17 ari yo Musanze, Rwamagana, UR Nyagatare, Ngoma, Nyagatare, Kayonza, Kirehe, Burera, Gasabo, Nyabihu, Nyamasheke, Kamonyi, Huye, Gakenke, Bugesera, Ngororero na UR Huye.

Abakinnyi barushanyijwe muri siporo zitandukanye zirimo gusiganwa ku maguru intera zitandukanye, gutera ingasire no kujugunya intosho.

Mu gutera ingasire, Uwamariya Jeannette wa Musanze yabaye uwa mbere ayiteye muri metero 15,7 akurikirwa na Mukabahire Marie Grace wa Huye mu bakobwa, mu gihe Dusabamahoro Mérard wa Ngororero yabaye uwa mbere mu bagabo ayiteye muri metero 22,3.

Uwamariya ni we kandi wahize abandi mu kujugunya intosho, ayitera muri metero 5,8 ahigitse abarimo Murebwayire Claudine wa Gasabo wayiteye muri metero 4,9. Mu bagabo, uwitwaye neza muri iki cyiciro ni Mataratara Espoir wa Rwamagana, aho yayiteye muri metero 9,06 akurikirwa na Karemera Sylvestre wayiteye muri metero 8,42.

Abarimo Iratuzi Josephine wabaye uwa mbere muri metero 100, Uwiduhaye Clémentine muri metero 200 na Niyibizi Emmanuel muri metero 1500, bari mu bafashije Musanze kwegukana imidali myinshi ya Zahabu.

Ikipe ya Musanze yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2024/25 nyuma yo guhigika izindi mu midali aho yegukanye 11 ya Zahabu, icyenda ya Feza n’itandatu y’Umuringa.

Yakurikiwe na Rwamagana yatsindiye imidali icyenda irimo ine ya Zahabu, iyinganya na Gasabo ya gatatu. Zombi zanganyije kandi imidali itatu ya Feza n’ibiri y’Umuringa.

Mu bagabo, ikipe ya mbere yabaye Gasabo yarimo Muvunyi Hermas wegukanye umudali wa Zahabu muri metero 200 na 400, ikurikirwa na Musanze na Rwamagana mu gihe mu bagore, Musanze yabaye iya imbere, ikurikirwa na Rwamagana na Ngororero.

Abakinnyi bitwaye neza muri buri cyiciro bambitswe imidali
Abakinnyi bitwaye neza muri buri cyiciro bambitswe imidali
Muvunyi Hermas yambikwa umudai wa Zahabu nyuma yo kwitwara neza muri metero 200 na metero 400
Muvunyi Hermas yambikwa umudai wa Zahabu nyuma yo kwitwara neza muri metero 200 na metero 400
Niyibizi Emmanuel wa Musanze ni umwe mu bitwaye neza
Niyibizi Emmanuel wa Musanze ni umwe mu bitwaye neza
Muvunyi Hermas ashyikirizwa igikombe cy'ikipe ya Gasabo, nziza mu bagabo
Muvunyi Hermas ashyikirizwa igikombe cy'ikipe ya Gasabo, nziza mu bagabo
Musanze ni yo yabaye iya mbere mu bagore
Musanze ni yo yabaye iya mbere mu bagore
Ikipe ya Gasabo yabaye iya mbere mu cyiciro cy'abagabo
Ikipe ya Gasabo yabaye iya mbere mu cyiciro cy'abagabo
Ikipe ya Musanze yatahanye ibikombe bibiri birimo icya Shampiyona ndetse no kwitwara neza mu bagore
Ikipe ya Musanze yatahanye ibikombe bibiri birimo icya Shampiyona ndetse no kwitwara neza mu bagore

Ubwo abakinnyi barushanywaga muri siporo zitandukanye