00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Icyamamare Ramsey yagaragaye mu gutangiza gahunda ya Siporo kuri bose

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 October 2014 saa 05:48
Yasuwe :

Nyuma y’amasaha make ageze mu Rwanda , icyamamare muri sinema Ramsey Nouah yifatanyije n’Abanyarwanda gutangiza gahunda ya Siporo kuri bose mu Karere ka Nyarugenge.
Abaturage ba Nyarugenge barangajwe imbere na Minisitiri Joseph Habineza, bazengurutse imihanda migari y’aka karere bakora siporo iza gusorezwa kuri Sitade Mumena. Mu bakoze siporo hatangizwa iyi gahunda ishishikariza Umunyarwanda wese kuyikora, harimo na Ramsey Nouah icyamamare muri sinema ya Nigeria. Mu butumwa Minisitiri (…)

Nyuma y’amasaha make ageze mu Rwanda , icyamamare muri sinema Ramsey Nouah yifatanyije n’Abanyarwanda gutangiza gahunda ya Siporo kuri bose mu Karere ka Nyarugenge.

Abaturage ba Nyarugenge barangajwe imbere na Minisitiri Joseph Habineza, bazengurutse imihanda migari y’aka karere bakora siporo iza gusorezwa kuri Sitade Mumena. Mu bakoze siporo hatangizwa iyi gahunda ishishikariza Umunyarwanda wese kuyikora, harimo na Ramsey Nouah icyamamare muri sinema ya Nigeria.

Mu butumwa Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza yagejeje ku Banyarwanda b’ingeri zose bari bitabiriye iki gikorwa yabasabye kugira umuco wo gukora siporo kuko ari kimwe mu bituma babaho neza nta bushyamirane.

Abanyarwanda bari baje muri iki gikorwa bishimiye cyane Ramsey Nouah wifatanyije na bo ndetse benshi bakaba baboneyeho umwanya wo kwisanzurana na we banafata amafoto y’urwibutso.

Ubwo Minisitiri Habineza yatangizaga gahunda ya Siporo kuri bose mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’i Burengerazuba, ku wa 26 Nzeri 2014 na bwo yibukije ko byibura umuntu akeneye gukora siporo amasaha abiri n’iminota mirongo itatu mu cyumweru kugira ngo abashe kwirinda indwara zitandukanye.

Hano bari bageze bugufi y'ahakorera Inama Nkuru y'Urubyiruko
Ramsey na Minisitiri Habineza bakora siporo
Bava Cosmos berekeza kuri Sitade Mumena
Minisitiri Habineza yibujije Abanyarwanda ko gukora Siporo ari ibya buri wese
Minisitiri Habineza n'urubyiruko rwari rwaje muri siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages