00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyirarukundo yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ’Tanzania Rotary Marathon’

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 14 October 2015 saa 11:07
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Salome Nyirarukundo yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryiswe ’Tanzania Rotary Marathon’ ku ntera y’ibirometero 21 yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2015.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri (RAF), Johnson Rukundo yatangaje ko Nyirarukundo wegukanye iri rushanwa yahembwe umudari wa Zahabu na miliyoni eshatu z’amashilingi (hafi miliyoni n’igice z’amanyarwanda), mu gihe uwa kabiri yahebwe miliyoni ebyiri z’amashilingi (hafi miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda).

Umwanya wa gatatu wagenewe miliyoni y’amashilingi angana n’ibihumbi hafi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda, naho uwa kane ugenerwa ibihumbi 100.000 by’amashilingi angama n’ ibihumbi 50 by’amanyarwanda. Ibi bihembo byatanzwe ku bagabo n’abagore.

Abandi banyarwanda bitabiriye iri rushanwa ni Robert Kajuga na Potien Ntawuyirushintenge mu bagabo, na Innocente Uwamahoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages