Uyu mukinnyi yanditse aya mateka ku wa Gatanu, tariki 6 Ukwakira 2023, muri iyi Shampiyona y’Isi iri kubera i Antwerp mu Bubiligi.
Biles yegukanye umudali wa Zahabu ubwo yari amaze gutsinda amanota 58.399 ahigitse Umunya-Brésil Rebeca Andrade wari ufite irushanwa riheruka, we watsinze amanota 56,766 ndetse na mugenzi we bakinana mu Ikipe y’Igihugu, Shilese Jones, wegukanye umudali wa ‘Bronze’ n’amanota 56,332.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Biles yari yafashije Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwegukana iyi Shampiyona y’Isi ku nshuro ya karindwi yikurikiranya.
Nyuma yo gukora amateka, Simone Biles yabwiye itangazamakuru ko yari yabyiyumvisemo.
Ati “Nabyiyumvisemo uyu munsi ariko amarangamutima yari menshi kuko aha ni ho negukaniye umudali wa mbere mu myaka 10 ishize. Bisobanuye byose kuri njye nyuma y’imbaraga nyinshi nakoresheje kugira ngo ngaruke kuri uru rwego meze neza.”
Biles yakoze amateka nyuma y’imyaka ibiri afashe akaruhuko ko kwiyitaho mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Mu Mikino Olempike yabereye i Tokyo mu 2021, uyu mukinnyi yagize ikibazo cyo kuzungera ubwo yahatanaga ku mukino wa nyuma.
Icyo gihe yavuze ko afashe akaruhuko, abanza kujya kwiyitaho, yivuza neza. Ibi byatumye uyu mukinnyi ajya gukina afite ubwoba kuko yari afite ihungabana nk’uko yabitangaje.
Ati “Mu mikino ya nyuma y’ikipe nari mfite ubwoba kuko nahungabanyijwe n’ibyambayeho cya gihe (Tokyo), gusa nishimiye ko bwashize.”
Biles yakoze amateka yo kweguka imidali myinshi (34) muri Shampiyona y’Isi ndetse n’Imikino Olempike, aho yaciye ku Munya-Belarus, Vitaly Scherbo wari usanganywe aka gahigo n’imidali 33.
Muri iyi midali yose Biles afite, 27 ni iyo muri Shampiyona y’Isi aho 21 muri yo ari iya Zahabu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!