00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi w’Umunyarwanda yiciwe muri Kenya azize umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 August 2023 saa 12:27
Yasuwe :

Umukinnyi w’Umunyarwanda wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru, Rubayita Sirage, yitabye Imana aguye muri Kenya aho yiciwe biturutse ku makimbirane yagiranye n’undi mukinnyi wo muri icyo gihugu bapfuye umugore.

Rubayita ni umwe mu bakinnyi bari basanzwe bazwi mu Rwanda aho mu masiganwa yaherukaga kugaragaramo harimo Huye Half Marathon yakinwe mu 2020, akaba uwa gatatu ubwo yakiniraga Ikipe ya NAS (New Athletic Stars).

Yabonye kandi umwanya nk’uwo muri Kigali Half Marathon iheruka gutegurwa mu Ukuboza 2019.

Ikinyamakuru Standard Kenya cyatangaje ko uyu mukinnyi yatakaje ubuzima bwe nyuma y’amakimbirane yagiranye n’undi w’Umunya-Kenya ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Ihangana ry’aba bakinnyi bombi ryaturutse ku kuba barapfaga umugore, bituma barwana hagati yabo, byatumye Rubayita ahasiga ubuzima ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Ubuyobozi bwo mu Mujyi wa Iten muri Kenya, izwiho kuba igicumbi cyo kwitorezamo ku bakinnyi benshi bo muri icyo guhugu n’abanyamahanga, bwemeje ko umukinnyi witabye Imana ari Rubayita Sirage w’imyaka 34. Uyu yakinaga intera zitandukanye zirimo gusiganwa metero 5000 n’ibihumbi 10.

Umuyobozi wa polisi muri Keiyo y’Amajyaruguru, Tom Makori, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye habaho imirwano hagati y’abakinnyi bombi. Ni mu gihe ibimaze kuboneka bigaragaza ko icyabaye nyirabayazana ari urukundo bombi bari bahuriyeho n’umugore.

Kugeza ubu, ukekwa n’umugore uvugwaho kuba intandaro y’amakimbirane yose batawe muri yombi, bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Iten kugira ngo babazwe.

Makori yagize ati “Ukekwa yarafashwe. Azagezwa imbere y’urukiko ubwo tuzaba dusoje iperereza. Ukuri ku cyateye urupfu kizamenyekana nyuma y’iperereza.”

Raporo ya mbere yagiye hanze ubwo umutoza wa hamwe mu hitorezwa muri Iten yabwiraga polisi yo ko habayeho kurwana hagati y’abakinnyi babiri. Gukomera kw’iki kibazo kwashimangiwe n’uko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yagombye kujyanwa ahavurirwa indembe nyuma yo gukomerekera muri iyo mirwano.

Umunya-Kenya uvugwaho kwica Rubayita ni Dancan Khamala, aho uretse kuba asanzwe asiganwa ku ntera ngufi, afite ‘salon de coiffure’ ndetse akaba umutoza muri ‘gym’ mu Mujyi wa Iten.

Umutoza uba hafi y’aba bombi yagize ati “Twakiriye amakuru ku wa Kane ko abakinnyi babiri barwanye bapfuye umugore. Umukinnyi w’Umunya-Kenya yatubwiye ko yashyingiranywe n’uwo mugore, kandi ko Umunyarwanda yahoze ari umukunzi w’umugore we. Ayo ni yo makuru dufite. Turizera ko polisi izakora iperereza rirambuye.”

Mu kiganiro cyafashwe hagati y’ukekwa n’undi mutoza wo muri Iten, Khamala yasobanuye ko yabanaga n’uwo mugore, hakaba hari hashize amezi abiri. Yongeyeho ko uwo mukunzi we yari yaratandukanye n’uyu mukinnyi w’Umunyarwanda mbere yo kujya kubana na we.

Khamala yakomeje avuga ko ubwo bateranaga amagambo, byarangiye barwanye, arahwera. Ubwo yari agaruye ubwenge, yasanze umukinnyi w’Umunyarwanda ari kuva amaraso mu matwi. Bombi bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Iten ari naho Rubayita yaguye.

Urupfu rwe rwabaye urwa gatatu ruguyemo umukinnyi muri uyu Mujyi wa Iten kuva mu 2021 nyuma ya Agnes Tirop mu Ukwakira uwo mwaka n’urw’Umunya-Bahraïne wavukiye muri Kenya, Damaris Muthee, muri Mata 2022.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages