00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Kenya ufite agahigo mu kwiruka Marathon yasezeranye agahinda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Umunya-Kenya Mary Jepkosgei Keitany ufite umuhigo wo ku rwego rw’Isi mu gusiganwa Marathon, yasezeye ku myaka 39 kubera imvune y’umugongo.

Keitany afite umuhigo wo kuba ari we mugore wakoresheje ibihe bito mu gusiganwa Marathon, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’isegonda rimwe muri Marathon y’i Londres mu 2017.

Uyu mugore wegukanye Marathon y’i New York inshuro enye, yatangaje ko atazongera gusiganwa.

Ati “Ubu ni igihe cyo kuvuga ngo murabeho nk’umukinnyi ukuze wari umenyereye kandi muri siporo nkunda cyane.”

Yakomeje agira ati “Nyuma yo guhirwa mu 2019, aho nagize umusaruro mwiza urimo n’umwanya wa kabiri i New York, nari mfite icyizere ko nshobora gukomeza kurushanwa ku rwego mpuzamahanga imyaka myinshi nubwo ndi mu myaka isoza ya 30.”

“Gusa, mbabajwe no kuvuga ko imvune y’umugongo nagize mu mpera za 2019 yatumye mfata umwanzuro wo gusezera. Sinabonye ubuvuzi nashakaga i Burayi kubera ko ingendo zari zigoranye bitewe n’icyorezo cyibasiye Isi mu mwaka ushize ndetse ubwo nagerageza kwitoreza kuri iyo mvune, byongeraga kuba ikibazo.”

“Ku bw’ahazaza, ntabwo ndafata icyemezo kuri gahunda zanjye, ariko nteganya kumara igihe kinini n’umuryango wanjye, abana banjye ubu bafite imyaka 13 n’umunani. Hejuru y’ibyo, hari imiryango igamije gufasha nkorana na yo.”

Intsinzi ya mbere Keitany yagize ku rwego rw’Isi ni iyo mu 2007 ubwo yatwaraga umudali wa Feza ku giti cye n’uwa Zahabu nk’ikipe mu gusiganwa igice cya Marathon muri Shampiyona y’Isi.

Umwaka umwe nyuma yo kubyara umwana wa mbere mu 2008, yatwaye igice cya Marathon i Birmingham mu Bwongereza ndetse kwitwara neza kwe bihesha Kenya irushanwa na none.

Mu 2010, yagiye gusiganwa muri Marathon, aba uwa gatatu i New York ubwo yakinaga iya mbere mu gihe mu mwaka wakurikiyeho, yegukanye Marathon ya mbere muri eshatu yatwariye i Londres.

Umwana we wa kabiri yavutse mu 2013 ndetse na we yongera gusiganwa, atwara Marathon y’i New York inshuro eshatu zikurikiranya hagati ya 2014 na 2016 mbere yo kuyitwara ubwa kane mu 2018.

Yashyizeho umuhigo wo ku rwego rw’Isi mu gusiganwa igice cya Marathon mu ya RAK yabereye mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu 2011, ariko wakuweho na mugenzi we bavukana muri Kenya, Florence Kiplagat, mu isiganwa ryabereye i Barcelone nyuma y’imyaka itatu.

Mu masiganwa yose yakoze, umwanya mubi Mary Keitany yagize ni uwa kane mu gusiganwa Marathon mu Mikino Olempike Games yabereye i Londres mu 2012.

Mary Jepkosgei Keitany yasezeye gusiganwa ku maguru kubera imvune y'umugongo
Keitany yavuze ko yagowe no kwivuriza i Burayi kuko ingendo zari zigoye mu mwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .