Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike yamenyesheje Komite y’imikino Olempike mu Rwanda (CNOSR) ko Simukeka Jean Baptiste wabonye ibihe byo kwitabira imikino ya Olempike (Minima) muri 2015 mu Butaliyani ko irushanwa yabibonyemo ritemewe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Ngororamubiri (IAAF) bityo akuwe ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kujya i Rio.
Itangazo CNOSR yashyize ahagaragara rigira riti “Twifuje kubamenyesha ko Comité National Olympique et Sportif du Rwanda yakiriye ubutumwa bwaturutse muri Comité International Olympique, bumenyesha ko umukinnyi Simukeka Jean Baptiste ukina Marathon atemerewe kujya mu mikino Olempike i Rio 2016.”
Simukeka yari amaze igihe kinini yitoza, ubu akaba yari muri Kenya mu myitozo kuko iyi mikino yagombaga kwitabira isigaje iminsi 18 gusa kugira ngo itangire.
Manirarora Elie, Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yabwiye IGIHE ko ibi ari ibintu bisanzwe bibaho ko iyo umukinnyi yabonye ibihe ariko abikuye mu irushanwa ritemewe na IAAF igihe bigaragariye ahita akurwa ku rutonde.
Ati “Ni nk’uko waba wagombaga kwiruka kuri Stade Amahoro wowe ukigira i Nyagasambu. Icyo gihe n’iyo warusha abirutse ku Mahoro, wowe ntubarwa. Birababaje kuba atagiye ariko nta kundi. Njye nari nsanzwe mbizi kuko babitubwiye ubwo twitabiraga inama itegura iyi mikino muri Maroc ariko ubu nibwo babishyize ahagaragara.”
U Rwanda mu mikino ngororamubiri ruzahagararirwa n’abakinnyi batatu barimo Nyirarukundo Salome, Mukasakindi Claudette na Uwiragiye Ambroise muri iyi mikino iteganyijwe kubera i Rio de Janeiro muri Brazil izatangira tariki 5 kugeza 21 Kanama 2016.



















TANGA IGITEKEREZO