00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwamahoro na Mbazumutima begukanye isiganwa ryiganjemo ivugabutumwa ’Run For Jesus’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 June 2023 saa 02:00
Yasuwe :

Uwamahoro Chantal na Mbazumutima Théo begukanye isiganwa ryo ku maguru "Run for Jesus" ryahujwe n’igiterane cyiswe "Mu Buturo Bwe", ryari ryitabiriwe n’abakirisitu b’Itorero Zion Temple Ntarama ndetse n’abaturutse mu bindi bice bitandukanye.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kamena 2023, ni bwo mu Murenge wa Ntarama ho mu Karere ka Bugesera, habereye isiganwa ku maguru ryiswe ‘Run For Jesus’ aho abasiganwa bazengurutse ibice biwugize.

Isiganwa ryabaye mu byiciro bitatu; abari munsi y’imyaka 12 n’abafite munsi ya 17 n’abakuze. Kuva saa Yine za mugitondo, abari munsi y’imyaka 12 bari bahagurutse.

Tuyishimire Eric w’imyaka 12 yabaye uwa mbere azengurutse ibirometero bitatu mu bahungu naho Kanyange Emelyne ahiga abandi bakobwa. Aba bombi bashyikirijwe ibikoresho byiganjemo ibibafasha mu ishuri birimo ibikapu, ibitabo, amakaye ndetse n’ibindi.

Nyuma yo gusiganwa kw’abakiri bato, hakurikiyeho icyiciro cy’ingimbi ndetse n’abangavu batarengeje imyaka 17 cyari kirimo guhangana cyane, ariko Mudahogora Mediatrice, ahiga abandi mu bilometero bitanu byakozwe.

Ntivuguruzwa Ismaël wahanganye cyane na Nkundimana Eric ni we wegukanye umwanya wa mbere. Abari muri iki cyiciro bahembwe ibikoresho byiganjemo ibyo mu rugo.

Abakuze ari na cyo cyiciro gisumba ibindi cyabayeho kuri uyu munsi, mu bari n’abategarugori, cyegukanwe na Uwamahoro Chantal ndetse na Mbazumutima Théo mu bagabo ku nshuro ya mbere iri siganwa ryari ribaye.

Nyuma yo guhemba abitwaye neza, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iri siganwa ari ingenzi cyane mu baturage b’aka karere ndetse mu gihe kiri imbere rigomba kujya riba no mu bindi bice.

Ati "Turashimira cyane Itorero rya Zion Temple ryagize uruhare runini mu gutegura iri siganwa. Ni ryiza cyane riratanga icyizere ku hazaza h’umuturage. Siporo ni umuyoboro wo kubakurura ngo baze ariko tukaboneraho no kubaha ubutumwa.”

Yakomeje agira ati “Amadini n’amatorero ni abafatanyabikorwa b’inzego z’ibanze kugira ngo umuturage agire imibereho myiza. Ibiterane nk’ibi tubigiriramo amahirwe yo gutambutsa n’ubutumwa bw’Akarere.”

Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Olivier Ndizeye, wagize uruhare mu gutegura iri siganwa, yasobanuye intego yaryo ndetse n’impamvu ari wo mukino watoranyijwe.

Yagize ati "Iri ni isiganwa ry’abanyamaguru rigamije kubungabunga imibereho myiza y’umubiri no kumererwa neza mu mwuka. Twayihisemo kuko yoroheye buri wese kandi nta bintu byinshi isaba nk’indi mikino."

"Intego ya ’Run for Jesus’ ni ugushyiraho uburyo abantu bashobora kwishimira ukwizera kwabo no kwerekana uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango ufite ubuzima bwiza."

Yongeyeho ko ari igikorwa kigiye kujya kiba buri mwaka ndetse buri nshuro kizajya gitegurwa hazajya hongerwamo ibihembo.

Igiterane "Mu Buturo Bwe [In His Dwelling]" cyatangiye kuva tariki ya 15 Kamena, gisozwa ku ya 18 Kamena 2023.

Abaturage n'abayobozi b'Akarere ka Bugesera bahuriye mu isiganwa rifite intego y'ivugabutumwa
Icyiciro cy'abakiri bato ni cyo cyahatanyemo abakinnyi benshi
Tuyishimire Eric w'imyaka 12 yasize bagenzi be ku ntera nini cyane
Mu basiganwa bakuze, hitabiriye abakinnyi bamenyereye amarushanwa
Usibye ibihembo, abitwaye neza bashyikirijwe n'ibitabo bya bibiliya
Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Olivier Ndizeye, yatanze icyizere ko isiganwa rigiye kuba ngarukamwaka
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibikorwa nk'ibi ari ingirakamaro ku iterambere ry'aka karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages