00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umwarimu wa Karate yavumbuye imashini igorora ingingo z’umubiri

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 14 August 2012 saa 06:41
Yasuwe :

Umugabo uturuka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu murenge wa Byumba, mu Kagari ka Nyamabuye, yavumbuye imashini ifasha kugorora ingingo z’umubiri, anabihemberwa umudari w’ishimwe mu marushanwa yahuje abanyabukorikori b’indashyikirwa b’umwaka wa 2012.
Uyu mugabo w’imyaka 46, azwi ku izina rya Maitre Ruhama Juvenal, yigishijwe n’Abashinwa karate ya shotokani kugeza afashe umukandara w’umukara muri uyu mukino, yakinnye karate kandi aranayigisha igihe kinini, yagiye aserukira u Rwanda mu (…)

Umugabo uturuka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu murenge wa Byumba, mu Kagari ka Nyamabuye, yavumbuye imashini ifasha kugorora ingingo z’umubiri, anabihemberwa umudari w’ishimwe mu marushanwa yahuje abanyabukorikori b’indashyikirwa b’umwaka wa 2012.

Uyu mugabo w’imyaka 46, azwi ku izina rya Maitre Ruhama Juvenal, yigishijwe n’Abashinwa karate ya shotokani kugeza afashe umukandara w’umukara muri uyu mukino, yakinnye karate kandi aranayigisha igihe kinini, yagiye aserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye yagiye ahuza ibihugu.

Nyamara, Ruhama avuga ko yitegereje agasanga abakinnyi ba Karate iyo bagiye kurushanwa mu mahanga nta numwe utsinda abazungu, maze aribaza ati”Umugeri n’ingumi biremereye byavahe muri uru Rwanda?”.

Ruhama avuga ko guhera ubwo yatangiye gushaka uburyo yakora imashini izajya yongerera imbaraga abakinyi ba karate, n’abakora spororo zitandukanye hano mu Rwanda. Nibwo yaje kwibaza icyo yakorera abakinnyi b’iteramakofe, ab’umupira w’amaguru, karate, ndetse n’izindi sporo.

Nyuma yaje kwicara aratekereza ashingiye kuri tekinike yigisha muri karate, maze avumbura imashini igizwe n’ibice bitandukanye bishobora gufasha umukinnyi ukina karate, itera makofe, umupira w’amaguru, ndetse n’abashaka kugira ubuzima bwiza.

Ikindi cyatumye yitabira kuvumvura ngo ni uko yabonye imyuga yize mu mashuri nta kazi ifite ku isoko, kuko haje mudasobwa, asanga n’umukino wa karate ntacyo wamugejejeho kandi awusaziyemo.

Iyi mashini igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi, nabyo bifite utundi duce dutandukanye, kandi uje muri sporo bamushyira ku gice runaka, bitewe n’impamvu yifuje gukora sporo.

Hari aho kugorora imitsi, kongerera imikaya ingufu no gutsindagira inyama z’umubiri, haka n’aho kuramburira amaguru no kwinaganika mu byuma n’ibindi.

Ruhama anyomoza abantu bavugako ko Abashinwa baca imitsi y’abana babo yo mu maguru ngo bagamije kuzabakinisha umukino wa karate, ati”Ibyo ni ibinyoma ahubwo biterwa n’imyitozo baba barahawe nk’iyi ndi gukora”. Ubwo kandi ahita akwereka aho yageneye umuntu wifuza kwitoza uko batagaranya amaguru kuri iyi mashini.

Nubwo aturuka mu Ntara y’Amajyaruguru, iyi mashini yayigejeje mu Mujyi wa Kigali, kuri Maison de Jeune Kimisagara.

Iyo uhageze usanga abagorora ingingo baba banyuranamo, baterura ibyuma bitandukanye, abandi bacundeba hejuru, ndetse abandi bakora siporo basa n’abaryamye ku buriri. Abandi usanga bicaye ku ntebe ziteme\bera bitewe n’ingingo ba bagamije kugorora.

Ku rundi ruhande naho uhabona abari kubyuma bifasha gutagaranya amaguru, ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye cyane kuko Ruhama ajya kuyikora yatekereje kuri buri siporo umukaratika akeneye mu buzima, ariko akarusho k’iyi mashini ni uko yibazaga no ku zindi siporo muri rusange nk’uko yabitangarije IGIHE.

Ruhama kandi avuga ko ajya gukora iyi mashini yifuzaga gushyiraho igikoresho kizamufasha siporo igihe azaba atagifite imbaraga nyinshi, kubwo gusaza, kandi yifuzaga no gutoza abana be hakiri kare kugirango bazakure ari intangarugero.

Ubwa mbere iyi mashini ya Ruhama yamenyekanye ubwo Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi yateguraga amarushanwa y’abanyabukorikori mu rwego rw’Igihugu, maze iriya mashini ikaza mu bikorwa by’umwimerere bya mbere mu Rwanda bituma ahabwa umudari w’ishimwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages