Imikino Paralempike ya Tokyo 2020 yatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu gihe Abanyarwanda batangiye kurushanwa ku wa Gatanu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball, yakinnye umukino wa mbere wo mu itsinda B.
Gusa, yatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaseti 3-0 (11-25, 9-25 na 11-25) mu gihe izakurikizaho u Burusiya ku wa Mbere, igasoreza ku Bushinwa ku wa Gatatu, tariki ya 1 Nzeri 2021.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe y’u Rwanda y’abagore yitabiriye Imikino Paralempike mu gihe mu 2012 hari hitabiriye ikipe y’abagabo.
Uretse muri Sitting Volleyball, i Tokyo, u Rwanda rwahagarariwe kandi no mu mikino ngoraramubiri irimo gutera intosho no gusiganwa ku maguru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Muvunyi Hermas yasiganwe ku maguru muri metero 1500, asoreza ku mwanya wa munani, aho yakoresheje iminota ine n’ibice by’amasegonda 46.
Uwitije Claudine na we ntiyahiriwe mu gutera intosho ku wa Gatanu. Yabaye uwa 11 nyuma yo kuyitera muri metero 5,87 mu gihe Umunya-Tunisia Raoua Tlili watwaye umudali wa Zahabu, yiyeteye muri metero 10,55.
Kuva u Rwanda rutangiye kwitabira Imikino Paralempike ihuza abafite ubumuga mu 2000, rwatwaye umudali umwe w’Umuringa watwawe na Nkundabera Jean de Dieu mu gusiganwa metero 800 mu mikino yabereye i Athènes mu 2004.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!