Imikino Olempike ya Tokyo 2020 ni iya 32 ibaye ndetse yitabiriwe n’abakinnyi basaga ibihumbi 11 bo mu bihugu 207, bazarushanwa mu mikino 50.
Muri iyi mikino ikomeje kubera i Tokyo mu Buyapani, abakinnyi barimo aba Tennis binubiye ubushuye buhari ndetse basabye ko imikino yabo yajya itangira mu masaha akuze.
Umunya-Equateur Richard Carapaz ari mu begukanye imidali kuri uyu munsi wa mbere, aho yabaye uwa mbere mu isiganwa ry’amagare ryo mu muhanda, ahesha igihugu cye umudali wa kabiri wa Zahabu mu mateka y’Imikino Olempike.
Umushinwakazi Yang Qian ni we wabaye uwa mbere wegukanye umudali wa Zahabu kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatsindaga mu kurasa mu ntera umwuka uremereye hifashishije imbunda yabugenewe muri uwo mukino ‘Air gun’.
Nyuma yaho gato, mugenzi we, Hou Zhihui, yegukanye umudali wa Zahabu aciye agahigo mu Mikino Olempike kuko yarushanyijwe mu bagore bari munsi y’ibilo 49 mu guterura ibiremereye, agatsinda ku manota 210.
Umuyapani Naohisa Takato yegukanye umudali wa Zahabu atsinze Umunya-Taiwan Yang Tung-wei muri Judo mu cyiciro cy’abafite ibilo 60.
Umuforomo wo muri Iran, Javad Foroughi, yegukanye umudali wa Zahabu mu kurasa umwuka muri metero 10 hifashishijwe imbunda nto ‘air pistol’ mu gihe Abanya-Korea y’Epfo, An San na Kim Je-deok batwaye umudali mu kumasha abahungu bavanze n’abakobwa.
Mu yindi mikino yabaye, Novak Djokovic usanzwe ari nimero ya mbere muri Tennis y’abagabo, yatangiye neza kuko yasezereye Umunya-Bolivia kuri 6-2 6-2, akomeza urugendo rwo gushaka ‘Golden Slam’ [kwegukana amarushanwa yose ane akomeye ya Grand Slam n’umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike mu mwaka umwe].
Umuyapani Kohei Uchimura umaze kwegukana imidali irindwi mu Mikino Olempike, yasezerewe mu ijonjora ryo kwizengurutsa ku ntera ndende yo hejuru.
Daiya Seto wari icyizere cy’Abayapani cyo kwegukana umudali wa Zahabu mu koga metero 400, na we yananiwe kurenga ijonjora ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Umuholandi Finn Florijin yagombaga kurushanwa kugashya ubwato mu cyiciro cya kabiri, ariko bigaragara ko yanduye COVID-19 nubwo yari yakinnye ijonjora rya mbere.
Uyu musore w’imyaka 21 yahise ajya mu kato ndetse ntazongera gukina muri iyi Mikino. Florijin yabaye kandi umukinnyi wa mbere usanzwemo COVID-19 nyuma yo kurushanwa i Tokyo.
Nk’uko byagenze kuri Yang washyikirijwe umudali yatsindiye na Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Thomas Bach, akawumuha ku ipalato, ni na ko bizajya bigenda ku bayihabwa muri iyi mikino kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, aho abakinnyi bazajya bayiyambika ndetse bakambara neza agapfukamunwa.
Imikino ya Tokyo 2020 ntizibagirana kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ari inshuro ya mbere kuva mu 1972, aho zitabashije kwegukana umudali uwo ari wo wose ku munsi wa mbere w’iyi mikino.
Nyuma y’umunsi wa mbere, ibihugu bimaze kubona umudali wa Zahabu ni u Bushinwa (3), u Butaliyani, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Equateur, Hongria, Iran, Kosovo na Thaïande.
U Bushinwa buyoboye urutonde rusange n’imidali ine (harimo umuringa), bukurikiwe n’u Butaliyani bufite ibiri (harimo feza), u Buyapani bufite ibiri (harimo feza) na Koreya y’Epfo ifite imidali itatu irimo ibiri y’umuringa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!