Ni ku nshuro ya kane u Buyapani bwakiriye Imikino Olempike nyuma y’iyaherukaga kwakirwa i Tokyo mu 1964, Sapporo mu 1972 na Nagano mu 1998. Mu 19940, na bwo Imikino Olempike yari kubera i Tokyo, ariko uyu mujyi ukuramo kandidatire mu 1938 kubera intambara.
Ku nshuro yayo ya 32, Imikino Olempike y’uyu mwaka yafunguwe ku mugaragaro n’Umwami w’Abami w’u Buyapani, Naruhito mu birori bititabiriwe n’abafana kuri Stade Olympique kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Imikino Olempike y’uyu mwaka yabaye nyuma y’umwaka isubitswe ndetse yagumanye izina rya ‘Tokyo 2020’ nyuma y’uko itabaye mu 2020 kubera icyorezo cya COVID-19.
Abayitegura bahisemo kuyigiza inyuma umwaka umwe kubera ko hari icyizere cy’uko COVID-19 izaba yaracishije make hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021, ariko kuri ubu yatangiye mu gihe Umujyi wa Tokyo uri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda COVID-19 kuko iki cyorezo gikomeje gukaza umurego.
Abakinnyi 11.326 ni bo bazagaragara muri iyi mikino, bakazarushanwa muri siporo 33 zitandukanye ndetse imikino yatangiye iminsi ibiri mbere y’uko ifungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu.
Umuyapanikazi Naomi Osaka umaze kwegukana Gland Slam enye muri Tennis, ni we wacanye urumuri rw’iyi mikino ya Tokyo 2020. Uru rumuri rwanyujijwe muri buri perefegitura y’u Buyapani kuva ku wa 25 Werurwe i Fukushima mu gihe rwageze i Tokyo ku wa 9 Nyakanga rumaze gutwarwa n’abantu 2000.
Mu ifungurwa ry’iyi mikino, Thomas Bach uyobora Komite Olempike Mpuzamahanga, yagize ati “Icyorezo cyibasiye Isi cyatumye dutandukana. Cyatumye dusiga intera hagati y’umwe n’undi ndetse ntitwegerane n’abo dukunda. Gusa uyu munsi, aho waba uri hose ku Isi, duhurijwe hamwe no gusangira uyu mwanya.”
Mbere y’uko asaba Umwami Naruhito gutangiza imikino ku mugaragaro, Bach yakomeje agira ati “Urumuri rw’Imikino Olempike rutuma urumuri rurushaho kugaragara.”
Nubwo iyi mikino yafunguwe, hanze ya Stade Olympique humvikanaga amajwi ya bamwe bifuza ko itaba kubera ibihe bikomeye Isi irimo bya COVID-19.
Abanyarwanda baserutse muri Made in Rwanda
U Rwanda rwaserutse ari urwa 201 nka kimwe mu bihugu 206 byitabiriye iyi mikino, ku nshuro ya 10 yarwo rukaba ruhagarariwe n’abakinnyi batanu bakina imikino itatu.
Hakizimana John usiganwa Marathon, Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse usiganwa ku igare, Maniraguha Eloi na Agahozo Alphonsine barushanwa mu koga umusomyo muri metero 50.
Bitandukanye n’uko byari byateguwe i Kigali, Hakizimana John, yaherekeje Agahozo Alphonsine muri babiri batwaye ibendera ry’u Rwanda muri Stade Olympique kuko Mugisha Moïse wari kuba ayoboye abandi kuri ubu abarizwa i Fuji ahaza gutangirira isiganwa ry’amagare mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu.
Mugisha Moïse uza kuba wambaye nimero umwambaro uri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda na nimero 114 mu mugongo, ari mu basiganwa guhera saa Kumi z’ijoro i Kigali (biraba ari saa Tanu z’amanywa i Tokyo), akaza gukora ibilometero 234 ahanganye n’abarimo Tadej Pogacar uheruka kwegukana Tour de France ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Agahozo Alphonsine ugiye gukina Imikino Olempike ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya 2012 i Londres, azarushanwa mu koga umusomyo muri metero 50 ku wa Gatanu utaha, tariki ya 30 Nyakanga, kimwe na Maniraguha Eloi na we wari wakinnye imikino Olempike y’i Rio mu 2016.
Hakizimana John usiganwa Marathon, azakina ku munsi wa nyuma w’iyi mikino, tariki ya 8 Kanama muri Sapporo Odori Park mu gihe Yankurije Marthe azasiganwa metero 5000 ku maguru ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga, muri Stade Olympique.
Abanyarwanda bitabiriye iyi mikino babanje gukorera umwiherero w’iminsi 13 muri La Palisse Hotel i Nyamata hagati ya tariki ya 23 Kanama n’iya 4 Nyakanga. Nyuma yaho, berekeje mu Mujyi wa Hachimantai mu Buyapani, aho bavuye ku wa 19 Nyakanga berekeza i Tokyo.
Uretse aba bagiye guhatana, i Tokyo hari kandi umusifuzi mpuzamahanga, Mukansanga Salma Rhadia, wabaye Umunyarwandakazi wa mbere usifuye Imikino Olempike nyuma y’uko yayoboye umukino Ubwami bw’u Bwongereza bwatsinzemo Chili ibitego 2-0 ku wa Gatatu.

























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!