00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora muri FIVB yazingitiranye ikibazo cy’u Rwanda

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 12 October 2012 saa 08:06
Yasuwe :

Inkubiri y’amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’intoki wa Volleyball ku rwego rw’isi ‘FIVB’ yazingitiranyije ikibazo cy’Abanyafurika bambuwe amahirwe yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya Volley ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) mu batarengeje imyaka 20.
Ubwo abenshi bibaza icyakurikiye kwimwa ibyangombwa kwa Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’umukino wa Beach volleyball mu batarengeje imyaka 2o yabaye muri (…)

Inkubiri y’amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’intoki wa Volleyball ku rwego rw’isi ‘FIVB’ yazingitiranyije ikibazo cy’Abanyafurika bambuwe amahirwe yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya Volley ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) mu batarengeje imyaka 20.

Ubwo abenshi bibaza icyakurikiye kwimwa ibyangombwa kwa Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’umukino wa Beach volleyball mu batarengeje imyaka 2o yabaye muri mpera za Kanama muri Canada hatangiye IGIHE cyabajije ukuriye Ishyirahamwe mu Rwanda ry’umukino wa Volley mu Rwanda witabiriye inama ya FIVB ku itariki ya 21 Nzeri 2012.

U Rwanda nk’igihugu gifite umudari wa Zahabu muri iki cyiciro mu bakobwa n’u Burundi mu bahungu, nibo bagombaga kwitabira iyi mikino barangaje imbere bagenzi babo b’Abanyafurika, ariko ntibyakunze kuko Igihugu cya Canada cyari cyakiriye iyi mikino cyimye ibihugu byose by’Afurika impapuro z’inzira (Visa) zibemerera kwinjira muri iki gihugu. Canada yavugaga kivuga ko hari ibyo batujuje cyane cyane gishingiye ku mpamvu za politiki ko bamwe muri aba bakinnyi bashobora kujyayo ntibatahe.

Ikindi kandi Canada yagaragaje ko aba bakinnyi batigeze bagaragaza ko ivug no kuvuga ko ibi bihugu bitagaragaje umubare w’amafaranga yasabwaga.

Mu kiganiro Uyisenga Charles, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, yagiranye na IGIHE kuri telephone yatangaje ko iki ikibazo cyizweho mu nama yahuje abayobozi b’amashyirahamwe y’ibihugu byose by’ Afurika yabereye i Cairo mu Misiri mu kwezi gushize, byongera no gutangwaho raporo na Dr Ary Graça, akiri visi perezida ushinzwe igice cy’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (ubu niwe perezida wa FIVB) mu nama yahuje abanyamuryango bose ba FIVB ku isi yabereye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu mpera kwezi gushize.
Muri iyo nama Uyisenga atangaza ko ariho hagomba kwigirwa ikibazo mu mizi kigafatirwa imyanzuro, ariko ntibyabayeho kuko ngo byahuriranye n’amatora ya perezida wa FIVB.

Senateri Uyisenga Charles ati:” Dr Ary Graça yadusabye ko twareka kubizamura kuko bishobora guteza imvururu n’amakimbirane mu banyamuryango, bityo akaba yatsindwa kandi Abanyafurika ari bamwe mubo yari yasabye amajwi twayamwemereye, adusezeranya ko ari kimwe mu bibazo azakurikirana”.

Abajijwe niba nta bundi butabera buzabaho, yatangaje ko ntabwo uretse kuba bazahagarikira Canada kongera kwakira imikino nk’iyi.

Uyisenga Charles yatangaje ko na mbere y’izi nama ariko perezida wa FIVB na perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball muri Canada bamusabye imbabazi, ndetse bamusaba no kuzibasabira Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga bagombaga kujya muri iyi mikino bahagarariye u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages