Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu abantu bagera ku bihumbi bibiri nibo bitabiriye itangizwa rya shampiyona. Izitabirwa n’amakipe arindwi avuye ku icumi yari yayikinnye umwaka ushize kuko KVC, UNIK na IPRC y’Amajyepfo zasezeye.
Senderi yashimishije benshi mu bafana b'umukino wa Volleyball mu ndirimbo ye yitwa Twaribohoye
Umubyinnyi wa Senderi yashinze umutwe atitaye ku musatsi we
Amaguru hejuru Senderi atera intambwe amusanga
Icyakurikiyeho kwari ukubyinana
Umubyinnyi wa Senderi yashimishije abanyacyubahiro bari bitabiriye uyu mukino
Rwarutabura udatangwa mu birori nawe yari yaje gufana REG
Rwarutabura yizihiwe n'indirimbo za Senderi
Rwarutabura asaba umubyinnyi wa Senderi ko babyinana
Umubyinnyi imbere Rwarutabura inyuma
Rwarutabura kwihangana byamunaniye maze yinjira mu maguru
Basusurukije imbaga yari yuzuye Petit Stade
Senderi n'umubyinnyi we bashimishije abakunzi ba Volleyball
Umubyinnyi we yateraga amasiporo menshi
Rwarutabura yafannye cyane REG yambara imyenda ijya gusa n'iya Rayon Sports
Petit Stade yari yakubise yuzuye bamwe bashaka uko bitendeka
Miss Erica yasusurikije abari bitabiriye uyu mukino
Abafana bahanze amaso Miss Erica
Rwarutabura yamanutse mu kibuga aha yiteguraga guterura Miss Erica
Rwaruabura ateruye Miss Erica
Miss Erica aririmbira mu biganza bya Rwarutabura
Rwarutabura yitegereza Miss Erica mu maso
Amushyira hasi
Uwari ushinzwe umutekano yaje gukura Rwarutabura kuri Miss Erica
Byarangiye bamumukuyeho
Amanitse amaboko yerekana ko azira ubusa
DJ Phil Peter niwe wavangaga imiziki
Yahuye n'uwa UTB wari wisize amarangi
Bamwe bishimiraga intsinzi mu buryo butandukanye
Hari igihe intsinzi y'ikipe ukunda ikujyana mu mwuka
Uyu mukino witabiriwe n'abafana b'ingeri zose
Uyu ushobora kuba ari umunaniro...
Charly na Nina nibo basusurukije abafana nyuma y'isozwa ry'umukino
Charlotte Rulinda uzwi nka Charly abyinana n'umwe mu bafana bari bitabiriye uyu mukino
Mu ijwi riyunguriye yishimiwe n'abatari bacye
Asaba umwe mu basore bari bitabiriye umukino ko babyinana
Nicyo cyakurikiyeho
Umwana asaba Kwizera Pierre Marshall ko yakwemera akabyinana na Nina
Nawe yabyemeye
Asaba umwe mu bafana be ko baririmbana
Abyinana n'umwe mu bafana be
Riderman yageze ku rubyiniro nyuma ya Charly na Nina
Abakunzi b'injyana ya Hip-Hop bari baryohewe
Amashusho yafatwaga ku bwinshi
Mu gihe abandi bafana bari hasi mu kibuga bavaga mu nzira Riderman kugira ngo aririmbye yisanzuye, uyu mwana we yahisemo guhagarara ashikamye
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO