Memorial Rutsindura y’uyu mwaka itandukanye n’izabanje kuko ibyiciro byayikinwagamo byakuwe ku munani bigirwa 11, aho hongewemo amakipe y’abakobwa bo mu mashuri yisumbuye, amakipe y’amashuri makuru na kaminuza ndetse n’amakipe y’abato bakina volleyball yo ku mucanga.
Ibindi byiciro bizakinwa birimo amakipe yo mu cyiciro cya mbere (abahungu n’abakobwa), amashuri makuru na kaminuza (abahungu), ingimbi (abahungu n’abakobwa), icyiciro rusange (abahungu), abakanyujijeho (abahungu), Volleyball yo ku mucanga (abato n’abakanyujijeho) n’amashuri abanza (abahungu n’abakobwa).
Umuhuzabikorwa wa Tournoi Memorial Alphonse Rutsindura, Sangwa Yves, yabwiye itangazamakuru ko muri rusange imyiteguro irimbanyije, ashishikariza amakipe kwiyandikisha hakiri kare, kuko amakipe azatinda kwiyandikisha atazemererwa kwitabira.
Uretse amakipe yo mu Rwanda, ibiganiro bigeze kure n’amakipe yo muri Uganda ngo nayo azabe ari mu mubare w’azitabira irushanwa ry’uyu mwaka rizakinwa tariki ya 17-18 Gicurasi mu majonjora mu gihe irushanwa nyirizina rizatangira tariki 25 Gicurasi 2025.
Amakipe ya Rwanda Revenue Authority mu bagore na REG VC mu bagabo, ni yo yari yegukanye Memorial Rutsindura ya 2024 ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa.
Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.
Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990.
Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu 1990.
Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we, Mukarubayiza Verena n’abana babo, harokotse umwe gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!