Ryatangijwe ku mugaragaro ku Cyumweru, tariki ya 27 Werurwe 2022, hakinwa n’imikino itandukanye yahuje amakipe agera kuri 32 yacakiranye kuva ku wa Gatandatu.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, ari kumwe n'Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Intoki ya Volleyball mu Rwanda, Raphaél Ngarambe, basinye amasezerano n'Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Imikino mu mashuri muri aka karere, Nzabanita Nicodème yo kuzamura impano za Volleyball biciye muri iryo rerero.

Nzabanita Nicodème yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iryo rerero cyavuye mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga.

Yagize ati “Uyu munsi ni uwo gushyira ku mugaragaro igitekerezo cyavuye mu mashuri yo muri Gisagara. Mu mashuri abanza ayisumbuye n’ay’imyuga dufite abana bagera ku bihumbi 102, mu rwego rwo kwita ku mpano zabo bifuje ko Volleyball yatezwa imbere.”

Yavuze ko mu gutangiza iryo rerero babifashijwemo n’Akarere ka Gisagara ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Gisagara Volleyball Club, abikorera, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abihayimana.

Yavuze ko batekereje ko amashuri agomba gutanga inkunga yayo kugira ngo Volleyball itere imbere mu Karere ka Gisagara ndetse izaguke ibe irerero ryatanga umusanzu ku rwego rw’igihugu.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Intoki wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphaél, yashimiye Akarere ka Gisagara igitekerezo kagize yizeza ko bazakomeza kubashyigikira kugira ngo intego bihaye igerweho.

Yagize ati “Twagira ngo tubashimire igitekerezo mwagize mukakitugezaho tukakinononsora hamwe tukaba dusinye amasezerano kandi ni intambwe itazasubira inyuma.”

Yasabye ko utundi turere twafatira urugero kuri Gisagara tugatangiza amarerero y’abana mu mikino itandukanye kugira ngo babafashe kuzamura impano zabo no kwidagadura muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bahisemo gufasha abaturage kwishima binyuze mu mikino itandukanye ariko by’umwihariko bareba Volleyball ndetse bakuza n’impano z’abana bato muri yo.

Ati “Mu bikorwa biteza imbere abaturage kimwe muri byo twahisemo ni umukino wa Volleyball kandi tukawukora mu rwego rw’ishoramari mu rwego rwo kuzana ibyishimo mu baturage no gukuza impano z’abana. Ni yo mpamvu dushimira abakinnyi baje kudufasha gutangiza iri rerero kuko abana bato babigiraho.”

Yavuze ko muri iryo shoramari rya Volleyball harimo n’ubukerarugendo kuko bifuza ko Akarere ka Gisagara kagendwa n’abantu benshi baturutse ku Isi hose, abashaka ibibanza bakabihabwa bakubaka iterambere rigakomeza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko batewe ishema n’Akarere ka Gisagara ku gikorwa cyiza kakoze cyo gutangiza irerero ry’abana bato muri Volleyball.

Ati “Dutewe ishema ryinshi n’Akarere ka Gisagara uyu munsi, murabizi ko Gisagara ariyo ifite igikombe cya Shampiyona mu Rwanda muri Volleyball, umunsi bagitwara nagize amahirwe yo kuba nicaye aho bagitwariye mwakoze akazi keza. Ni yo mpamvu dutewe ishema no kuba mutangije irerero rizajya rifasha abana bo muri Gisagara n’abaturutse ahandi biga hano kugira ngo duteze imbere umukino wa Volleyball.”

Yakomeje avuga ko iryo rerero baribonamo ikibatsi cy’intsinzi mu mukino wa Volleyball mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Yibukije ko siporo ari umwarimu mwiza utuma urubyiruko rugira ikinyabupfura n’ubuzima buzira umuze bityo rukiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Yashimiye abaturage bo mu Karere ka Gisagara uburyo bakunda Volleyball bagashyigikira n’abana babo kugira ngo bitabire kuyikina no kuyireba.

Ati “Bana bacu rero mugiye kujya muri iri rerero turagira ngo tubabwire ko tubashyigikiye, tuzabaha ibikenewe byose kugira ngo mutsinde. U Rwanda ni igihugu cy’intsinzi ntabwo dusubira inyuma.”

Ku ikubitiro iryo rerero ry’abana muri Gisagara ryatangiranye n’abana bagera kuri 40.

– Abaturage baribonamo iterambere

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko irerero ryatangijwe baribonamo iterambere kuri bo no ku karere kabo.

Nasoni Jean Pierre ati “Icya mbere ni uko abana bacu bazazamurirwa impano bagire aho bagera, ikindi ni uko nitugira ikipe ikomeye tuzajya dusohokera Akarere n’igihugu noneho Gisagara irusheho kumenyekana kandi igihe hano habereye imikino hazajya haza abantu benshi badusigire amafaranga kuko bazakenera kurya, kunywa no kuryama.”

Amakipe yitabiriye n’uko yahembwe:

Mu bantu bahembwe ku giti cyabo mu mashuri abanza ni Uwera Lucie na Tunga Kagina Sacré biga kuri GS Gikonko Catholique naho mu yisumbuye hahembwa Umuhire Valentine wiga kuri GS Gikore na Iradukunda Irené wo kuri GS Saint Philippe Neri. Bose bahawe inkweto zo gukinisha.

Mu Cyiciro cya Kabiri mu bagabo hahembwe Karurinda Hervé ukinira Christ Roi. Mu cya Mbere mu bagore hahembwa Nzamukosha Olive ukinira RRA naho mu bagabo ni Malinga Kath bart. Aba bose bahawe ibikombe.

Mu mashuri abanza mu bakobwa hahembwe GS Gikore n’aho mu bahungu ni GS Mugombwa. Mu mashuri yisumbuye mu bakobwa hahembwe GS Gikore naho mu bahungu hahembwa GS Mugombwa. Buri kipe yahawe igikombe.

Mu Cyiciro cya Kabiri mu bagore hahembwe E. Sainte Bernadette ihabwa igikombe n’ibihumbi 150 Frw.

Mu Cyiciro cy’Abakuze (Veterans) ku mukino wa nyuma Umucyo watsinze Unity seti 3-2. Umucyo yahawe ibihumbi 150 Frw naho Unity yatahanye ibihumbi 100 Frw.

Mu Cyiciro cya Kabiri ku mu Bagabo Christ Roi yatsinze PS Virgo Fidelis seti 3-0, ihembwa igikombe n’ibihumbi 150 Frw naho iyatsinzwe ihabwa ibihumbi 100 Frw.

Mu Cyiciro cya Mbere mu Bagore, RRA yatsinze Ruhango VC ihembwa igikombe n’ibihumbi 200 Frw.

Mu Cyiciro cya Mbere mu Bagabo, UVC yatsinze Gisagara Volley Ball Club seti 3-1, ihabwa igikombe n’ibihumbi 200 Frw.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko batewe ishema n’Akarere ka Gisagara ku gikorwa kakoze cyo gutangize irerero ry’abana bato muri Volleyball
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko batewe ishema n’Akarere ka Gisagara ku gikorwa kakoze cyo gutangize irerero ry’abana bato muri Volleyball
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bahisemo gufasha abaturage kwishima bakina imikino itandukanye ariko by’umwihariko bareba uwa Volleyball ndetse bakuza n’impano z’abana bato
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bahisemo gufasha abaturage kwishima bakina imikino itandukanye ariko by’umwihariko bareba uwa Volleyball ndetse bakuza n’impano z’abana bato
Hakinnye amakipe atandukanye mu gutangiza irerero ry'abana muri Gisagara
Hakinnye amakipe atandukanye mu gutangiza irerero ry'abana muri Gisagara
Abakinnyi bitwaye neza bahembwe ku giti cyabo
Abakinnyi bitwaye neza bahembwe ku giti cyabo
Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye
Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye
Abaturage ba Gisagara bamaze kuzamura igikundiro bafitiye umukino wa Volleyball
Abaturage ba Gisagara bamaze kuzamura igikundiro bafitiye umukino wa Volleyball
Bishimiye igikombe bahawe nyuma yo gukina neza
Bishimiye igikombe bahawe nyuma yo gukina neza
Buri kipe yatsinze yagenewe ibihembo
Buri kipe yatsinze yagenewe ibihembo
Hatanzwe ibihembo ku makipe yitwaye neza
Hatanzwe ibihembo ku makipe yitwaye neza
Mu gutangiza irerero rya Volleyball muri Gisagara habaye amaruahanwa yahuje amakipe atandukanye
Mu gutangiza irerero rya Volleyball muri Gisagara habaye amaruahanwa yahuje amakipe atandukanye
Mu Karere ka Gisagara hatangijwe irerero ry’abana bato mu mukino wa Volleyball
Mu Karere ka Gisagara hatangijwe irerero ry’abana bato mu mukino wa Volleyball
Wari umunsi w'ibyishimo ku Banya-Gisagara
Wari umunsi w'ibyishimo ku Banya-Gisagara
Abafana bari babukereye bareba Volleyball
Abafana bari babukereye bareba Volleyball

[email protected]