Byatangajwe ku wa 8 Gashyantare 2026, ubwo hasozwaga amarushanwa y’iminsi itatu y’abana b’abakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 17 agamije kureba urwego bagezeho mu mukino wa Volleyball, yabereye mu Karere ka Nyanza, muri Collège du Christ-Roi.
Ngarambe yabwiye aba bana ko iki ari igihe cyiza cyo kumenya amahirwe bahawe n’igihugu, bakibuka ko kumenya umukino muri iki gihe byarenze kuba ibyo kugira ubuzima bwiza gusa, ahubwo binazana amafaranga.
Ati ‘‘Mukunde imikino kuko ubu nka Volleyball yabaye ubucuruzi. Hari abakinnyi b’Abanyarwanda bahembwa ibihumbi 3$ [arenga miliyoni 4 Frw] ku kwezi babikesha gukina Volleyball. Nimukomeze urukundo rwa Volleyball, tuyizamure ku rwego mpuzamahanga, kandi umusaruro ntimuzatinda kuwubona.’’
Yakomeje kandi abasaba aba bana gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, kugira ngo bazagere kure mu mikino, bakomeze kuzamura ishema ry’u Rwanda ruri kubarera.
Mupenda Nshuti Christian umaze imyaka ibiri akina Volleyball muri iyi gahunda y’Isonga, ni umwe bamaze gusarura ku mbuto zayo kuko mu 2025 yasohokeye u Rwanda mu Misiri.
Yasangije barumuna be uburyo yahagarariye igihugu bikamutera ishema, ahamya ko yiteguye gukomeza gukina Volleyball kugira ngo azagere kure muri uyu mukino.
Rugwiro Aimé Arcade wiga kuri Collège du Christ-Roi, yagaragaje ko amahirwe igihugu cyabahaye batazayatesha agaciro kuko kuba muri gahunda y’Isonga bibubakamo urukundo rw’umukino bya nyabyo.
Ati ‘‘Niteze ko mu bihe biri imbere nazajya mu ikipe y’igihugu kuko maze kumenya tekinike za Volleyball, maze uyu mukino ukaba akazi kanjye mu bihe bizaza.’’
Iri terambere rinabonwa n’inzobere mu mikino zirimo n’abatoza nka Hatungimana Jean Claude, utoza Volleyball, wavuze ko ‘‘iyi gahunda ifasha mu kubaka umukinnyi, aho Isonga ifasha mu kubonera abana imipira yo gukina, iyo kwambara, ibibuga, inkweto zo gukinisha, kandi ibi ni bifasha abana cyane, bigatuma za mpano zizamuka.’’
Umukozi ushinzwe Imishinga irimo n’Isonga Program muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Niyonsenga Clairon, yavuze ko hari gahunda yo kuzamura umubare w’abagerwaho n’ibyiza by’iyi gahunda, aho mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kizagera ku bana basaga 2700 mu mikino itandatu irimo Umupira w’amaguru, Basketball, Handball, Volleyball, Imikino Ngororamubiri, amagare n’Imikino y’abafite ubumuga.
Dr. Niyonsenga yanavuze ko “muri Volleyball, haziyongeraho kuvugurura ibibuga, aho vuba aha ibibuga byose bizajya bishyirwamo itapi ituma abakinnyi badakomereka ukundi igihe bakina, byose bigamije iterambere ry’uyu mukino.’’
Ibi kandi bijyana no gutoza abasifuzi bakiri bato kugira ngo na bo bakure bafite ubumenyi muri uyu mukino, bityo inguni zose ziyubake.
Aya marushanwa yasojwe ikipe ya Collège Christ-Roi Nyanza mu bahungu itsinze iya GSO Butare, naho GS St Aloys y’i Rwamagana mu bakobwa itsinda ESB Kamonyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!