Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko hazirikanwa abanyeshuri n’abarezi biciwe mu yahoze ari ishami rya Tewolojiya y’Abaporotesitanti i Butare, ubu ni mu Ishuri rikuru ry’Abapolotesitanti (PIASS).
Nk’uko byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe, muri icyo kigo hiciwe abanyeshuri bane n’umurezi umwe biturutse ku kuba abo biganaga nabo bakoranaga babigizemo uruhare bakarangira interahamwe aho bari bihishe.
Prosper Nsanzinka, Komiseri ushinzwe imyitwarire n’umutekano muri AERG ku rwego rw’igihugu mu butumwa yatanze yagarutse ku mbaraga zo kunga ubumwe, yibutsa ko Abanyarwanda baramutse badashyize hamwe ibyo bamaze kugeraho byahinduka ubusa.
Yagize ati “Ibintu by’amoko ntabwo bikigezweho aho byatugejeje turahazi, biramutse ari ibigaruka byadusenyera ubumwe bwacu kandi aribwo bukomeye tumaze kugeraho, ibyari byarasenywe byarubatswe ariko turamutse tudashyize hamwe byose byaba ubusa”.
Bamwe mu banyeshuri biga muri PIASS bavuga ko bamaze kumenya no gusobanukirwa ibyiza byo gushyira hamwe n’ibibi by’amacakubiri, bityo bakaba bariyemeje gushyira hamwe no kubitoza abandi.
Umuyobozi mukuru wa Piass, Prof Elisée Musemakweli na we yibukije ko bidashoboka kubaka u Rwanda mu gihe abantu bakibona mu ndorerwamo y’amoko, bityo asaba ko kunga ubumwe byakomeza gushyirwa imbere ya byose.
Prof Musemakweli ati “Ntabwo dushobora kubaka u Rwanda ngo tuzagire ejo hazaza heza tukigendera ku buhutu n’ubututsi, ntibishoboka, ariko nitugendera ku Bunyarwanda buri wese yibonamo kandi yumva ko afite uburenganzira nk’ubwundi, nta kabuza igihugu cyacu kiri kujya heza”.
Mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, mu bice bitandukanye birimo amashuri, amavuriro, insengero n’ahandi, hiciwe Abatutsi benshi ahanini bigizwemo uruhare na bagenzi babo babanaga nk’uko bamwe mu barokotse Jenoside babitangamo ubuhamya.
Abanyeshuri n’abarezi basabwe gutanga umusanzu wabo mu gukomeza kubanisha neza abanyarwanda no gutoza abakiri bato kunga ubumwe birinda uwashaka kubazanamo amacakubiri.



















TANGA IGITEKEREZO