Ni amahugurwa yahuje abatoza bashya bifuzaga kwinjira mu mwuga wo gutoza uyu mukino, aho yasojwe bahabwa impamyabumenyi n’intumwa ikaba n’impunguke y’Impuzashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB), Claudia Costa Oliveira-Laciga, ukomoka muri Brésil.
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphael, bari mu bitabiriye isozwa ry’aya mahugurwa yamaze iminsi itanu, kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 26 Nzeri 2025.
Mu ijambo rye ubwo yasozaga aya mahugurwa, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yashimye abayitabiriye no kuba barahisemo kwinjira muri uyu mwuga w’ubutoza.
Ati “Ndashimira mwe mwese mwitabiriye aya mahugurwa y’ubutoza ndetse no kuba mwarahisemo kwinjira muri uyu mwuga. Turizera ko mugiye gukoresha ubumenyi mwahawe mu kuzamura uyu mukino birushijeho aho wari uri. Murabona ko umubare w’abagore ukiri muke, rero namwe mugomba gukora cyane kugira ngo n’abandi bagore bitabire uyu mwuga.”
Yashimye kandi ko mu bitabiriye aya mahugurwa harimo n’abagikina, aho bigaragaza ko bizoroha mu kugira abatoza beza b’ejo hazaza.
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko intambwe yatewe iri mu murongo wo kugira Beach Volleyball umukino wigenga ndetse mu myaka ya vuba mu Rwanda hazajya habera amarushanwa yawo akomeye.












Ibitekerezo 0