Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, kinitabirwa n’abaserukiye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ab’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika (CAVB) n’ab’Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi (FIVB).
Aba bose basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe, uko washyizwe mu bikorwa n’uko abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Beretswe uko Jenoside yahagaritswe ndetse n’uko nyuma habayeho kongera kwiyubaka mu gihe cy’imyaka 32, ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 muri uru rwibutso.
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yashimye amakipe yitabiriye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yihanganishije Abanyarwanda.
Ati “Baduhaye ubutumwa budukomeza, bashimangira ko bifuza ko bitazongera. Iki gikorwa kirerekana uruhare rwa siporo muri gahunda zose z’ubuzima bwa muntu. Siporo yerekanye ko abantu bagomba gushyira hamwe ngo Jenoside ntizongere ukundi.”
Yongeyeho ko abantu bose bagomba gukomeza kuzirikana amateka u Rwanda rwanyuzemo no guharanira ko atazasubira ukundi, anibutsa abakiri bato gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Intumwa ya FIVB, Shilla Omuriwe Buyungo ukomoka muri Uganda, yavuze ko ikiremwamuntu cyatsinzwe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke.
Ati “Ntiduhitamo aho tuvukira, abo turi bo, ni Imana ibikora. Icyo nkuye hano ni uko tugomba gusakaza urukundo. Kunda umuntu muri kumwe kuko ntahitamo kuba uwo ashaka. Gukundana ni cyo Imana iduhamagarira.”
Imikino ya CAVB Men’s Club Championship 2026 izakomeza ku wa Gatatu hakinwa iya 1/8 ndetse n’iyo guhatanira imyanya iri hagati ya 17-24, muri iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 47.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!