Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’iryo shuri rizwi nk’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 16 rizitabirwa n’amakipe ya Volleyball akina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore, abakiri bato mu bahungu ndetse n’abakanyujijeho muri uwo mukino.

Mu bagabo bakina Icyiciro cya Mbere hamaze kwiyandikisha amakipe ya REG, Gisagara, APR, Kirehe, IPRC Ngoma, IPR Musanze, KVC, East African University na Kepler mu gihe mu bagore hiyandikishije APR, RRA, Kepler, IPRC Kigali, Ruhango, Police na East African University.

Mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato harimo GSOB, Collège du Christ Roi Nyanza, P.S. Virgo Fidelis, Kaminuza y’u Rwanda (UR), GS. St Joseph Kabgayi, Nyarunguru VC, Rusumo High School, Gitisi, C.St. Ignace Mugina, Nyanza TSS (Eto Gitarama), APE Rugunga, GS Kabare n’Irerero rya Gisagara VC.

Ibibuga bizakoreshwa uyu mwaka ni ibyo muri Groupe Officiel de Butare, mu gihe Gymnase ya Gisagara n’iya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye zishobora kwifashishwa mu gihe cy’imvura.

Umuyobozi wa GSOB, Padiri Hakizimana Charles, yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka ryihariye kuko rigiye kuba mu gihe ishuri rikomeje imyiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 100 mu 2029.

Ati “Twashyizemo icyiciro gishya cy’imikino gakondo irimo igisoro gikundwa cyane n’abatuye mu Karere ka Huye no hirya no hino mu gihugu kandi bizongera uburyohe bw’irushanwa. Rigenda ryaguka buri mwaka, hari amakipe asanzwe yitabira n’amashya yo mu gihugu azitabira.”

Mu 2025, APR WVC yegukanye igikombe mu bagore itsinze Kepler WVC amaseti 3-2 (24-26, 25-8, 20-25, 25-13, 15–10) naho Gisagara VC igitwara mu bagabo itsinze East African University amaseti 3-0 (25-20, 25-19, 25-18).

Mu ngimbi, irushanwa ryatwawe na Gisagara Volleyball Academy itsinze Nyanza TSS amaseti 3-0 (25-21, 25-13, 25-16).

"Tournoi Mémorial Abbé Kayumba Emmanuel" yatangiye yitabirwa n’amakipe atandukanye akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Volleyball ndetse n'amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu myaka ibiri ishize, hiyongereyemo umukino wo gusiganwa ku magare waje usanga uw’abarushanwa mu koga.

Amakipe 16 yo mu Cyiciro cya Mbere arimo arindwi y'abagore, azitabira ‘Memorial Kayumba 2026’
Amakipe 16 yo mu Cyiciro cya Mbere arimo arindwi y'abagore, azitabira ‘Memorial Kayumba 2026’
Amashuri yisumbuye na yo ahabwa umwanya wo kwigaragaza muri iri rushanwa
Amashuri yisumbuye na yo ahabwa umwanya wo kwigaragaza muri iri rushanwa
Umukino w'amagare uzakinwa ku nshuro ya gatatu muri iri rushanwa
Umukino w'amagare uzakinwa ku nshuro ya gatatu muri iri rushanwa
Gisagara VC yatwaye irushanwa riheruka mu bagabo
Gisagara VC yatwaye irushanwa riheruka mu bagabo
APR WVC yatwaye irushanwa riheruka mu bagore
APR WVC yatwaye irushanwa riheruka mu bagore