00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe 24 yitabiriye Shampiyona y’Igihugu ya Beach Volleyball

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 December 2025 saa 10:16
Yasuwe :

Amakipe 24 arimo 13 y’abagabo na 11 y’abagore, yitabiriye Shampiyona y’Igihugu y’Umukino wa Volleyball ukinirwa ku mucanga, aho umunsi wayo wa mbere uri gukinirwa mu Karere ka Rwamagana ahazwi nka Falcon Golf & Club, tariki 19-21 Ukuboza 2025.

Iyi shampiyona ngarukamwaka iba igizwe n’uduce dutatu, ariko uyu mwaka uzagirwa n’uduce tubiri aho agace gakurikira kazaba muri Kanama 2026.

Amakipe yitabiriye agizwe n’abakinnyi bavuye mu makipe atandukanye asanzwe muri Shampiyona y’u Rwanda.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Munezero Valentine, yavuze ko kuva u Rwanda rwakwemererwa gutegura amarushanwa ya Beach Volleyball abazamurira amanota byabafashije cyane.

Ati “Mbere na mbere ndashimira Federasiyo ya Volleyball kuba barakoze ibishoboka byose bakadushyiriraho amarushanwa nk’aya atanga amanota kuko biradufasha cyane nk’iyo tugiye gukina imikino mpuzamahanga usanga amanota yacu ari hejuru mu gihe mbere twabanzaga kujya kuyashaka mu bindi bihugu”

Yakomeje avuga ko kuba amarushanwa ya Beach Volleyball yariyongereye, ubu na bo byabafashije gukomeza kuzamura urwego nubwo hakiri imbogamizi z’uko bakivanga Volleyball yo ku mucanga ndetse na Volleyball isanzwe ikinirwa mu nzu.

Kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa, hakinwe imikino ibanza yo mu matsinda, aho izakomeza ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Shampiyona y'Igihugu ya Beach Volleyball iri kubera mu Karere ka Rwamagana
Amakipe 24 arimo 13 y'abagabo ni yo yitabiriye iri rushanwa
Amakipe ya Police muri Volleyball ari mu yitabiriye iri rushanwa
Abakinnyi ba Police VC bambaye imyambaro igaragaza ubukangurambaga bwa Polisi y’Igihugu bwa “Turindane, Tugereyo Amahoro”
Imikino yatangiye hakinwa iy'amatsinda
Uyu mwaka Shampiyona ya Beach Volleyball izaba igizwe n'uduce tubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages