Iyi shampiyona ngarukamwaka iba igizwe n’uduce dutatu, ariko uyu mwaka uzagirwa n’uduce tubiri aho agace gakurikira kazaba muri Kanama 2026.
Amakipe yitabiriye agizwe n’abakinnyi bavuye mu makipe atandukanye asanzwe muri Shampiyona y’u Rwanda.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Munezero Valentine, yavuze ko kuva u Rwanda rwakwemererwa gutegura amarushanwa ya Beach Volleyball abazamurira amanota byabafashije cyane.
Ati “Mbere na mbere ndashimira Federasiyo ya Volleyball kuba barakoze ibishoboka byose bakadushyiriraho amarushanwa nk’aya atanga amanota kuko biradufasha cyane nk’iyo tugiye gukina imikino mpuzamahanga usanga amanota yacu ari hejuru mu gihe mbere twabanzaga kujya kuyashaka mu bindi bihugu”
Yakomeje avuga ko kuba amarushanwa ya Beach Volleyball yariyongereye, ubu na bo byabafashije gukomeza kuzamura urwego nubwo hakiri imbogamizi z’uko bakivanga Volleyball yo ku mucanga ndetse na Volleyball isanzwe ikinirwa mu nzu.
Kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa, hakinwe imikino ibanza yo mu matsinda, aho izakomeza ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!