Nyuma yo gusoza shampiyona isanzwe ku mwanya wa kane kuri APR y’abagabo n’uwa mbere kuri APR VC y’abagore, amakipe yombi yaje kujya gukina imikino ya kamarampaka atari yo ahabwa amahirwe gusa aza kwitwara neza mu mikino ya ½ aho APR VC y’abagore yasezereye Rwanda Revenue iyitsinze imikino 2-0 na basaza babo bagatsinda REG VC gutyo.
Ku mikino ya nyuma APR VC y’abagabo ikaba yaratangiye itsindwa na Kepler maze na bashiki babo batsindwa na Police umukino wa mbere. Bukeye bwaho kuwa Gatandatu APR WVC yigaranzuye Police WVC iyitsinda Seti 3-2 mu gihe bigoranye na APR VC nayo yatsinze Kepler Seti 3-2.
Izi ntsinzi z’aya makipe yombi zikaba zongeye gusa ubugira gatatu dore ko ikipe ya APR WVC yaje gutsinda Police WVC seti 3-1 (27-25, 26-24, 14-25, 29-27) na ho mu bagabo na bwo APR VC itsinda Kepler Seti 3-1 ( 25-19, 25-23, 22-25, 29-27).
APR WVC ikaba yisubije igikombe nubundi yari yarambuwe na Rwanda Revenue umwaka wa shampiyona ushize mu gihe APR VC y’abagabo icyambuye Gisagara VC yari igifite ihita itwara irushanwa yaherukaga mu myaka itatu ishize.
Iyi mikino ya nyuma ikaba yabanjirijwe no guhatanira umwanya wa gatatu aho ikipe ya REG yaje gutsinda Police Seti 3-0 (25–19, 25-16, 25-20), yegukana umwanya wa gatatu itsinze ku mikino 2-1.
Mu bagore uyu waje gutwarwa n’ikipe ya Rwanda Revenue Authority yari ifite igikombe giheruka aho yo yari yatsinze Ruhango imikino 2-0.
Uretse igikombe, amakipe yatwaye igikombe akaba yahawe na sheke ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda iza kabiri zihabwa miliyoni imwe n’igice na ho izabaye iza gatatu zinaherekereshwa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Umwaka w’imikino wa Volleyball ukazakomereza kuri Memorial Rutsindura izabera mu ntara y’Amajyepfo i Huye mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kamena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!