Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo ubuyobozi bushinzwe aya makipe yombi bwari bwayakiriye ngo baganire ku ntego z’umwaka mushya w’imikino uzatangira ku wa Gatanu.
Muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, ACP Teddy Ruyenzi, yashimiye aya makipe yombi uko ameje kwitwara mu myaka itatu amaze ashinzwe, ayibutsa ko agomba guharanira kubona intsinzi buri munsi.
Ati “Intsinzi ni yo dukeneye kuko izatuzanira ibintu byinshi; izatuzanira wa mutekano dukeneye ndetse n’abafana benshi. Ikipe ya Police irangwa n’ikinyabupfura, ishyaka n’indangagaciro zidasanzwe kandi ni byo bituma mubona iyo ntsinzi.”
Umuyobozi Mukuru w’Amakipe ya Police VC, CSP Urujeni Jackline, yasabye abakinnyi n’abatoza b’amakipe yombi kutazatezuka ku ntambwe bagezeho, aho mu mwaka ushize begukanye ibikombe bitandatu, kongera ibindi bibiri batwaye muri "Medwell Pre-season Tournament".
Yongeyeho ati “Tugomba gutwara buri gikombe nubwo cyaba icya pulasitiki, zahabu cyangwa gikoze mu cyondo. Mugomba gukora nk’ikipe, mugafashanya mu kibuga kugira ngo tubigereho.”
CSP Urujeni yashimiye abakinnyi uburyo bitwara hanze y’ikibuga, yongera kubibutsa ko kugira imyitwarire myiza ari byo bituma umukinnyi yitwara neza mu kibuga, agatanga umusaruro aba ategerejweho.
Ati “Kuba duhembwa neza ntabwo bivuze ngo dusinde. Mukwiye kwirinda imyitwarire idakwiye ituma mutaba abakinnyi ba Volleyball.”
Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri aya makipe yombi, Mucyo Philbert, yavuze ko bidahagije kuba aba mbere mu Karere [ka Gatanu], ahubwo ubu intego ari ukwitwara neza ku rwego Nyafurika.
Ati “Kuba aba mbere mu Karere byarabaye, twatwaye Igikombe cya Zone V mu bagabo, mu bagore tuba aba kabiri. Twumva tugomba gutekereza ku rwego rwa Afurika kandi bikajyana n’ibikorwa, iyo myumvire ikatujyamo twese.”
Abatoza n’abakinnyi bavuze mu izina rya bagenzi babo, bashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu uburyo bubashyigikira, bizeza gukomeza kwitwara neza no kutajya munsi y’urwego bagezeho.
Muri iki gikorwa hakiriwe abakinnyi bashya barimo batandatu mu Ikipe y’Abagabo ari bo Angiro Gideon Nespal, Melly Brian, Niyonzima Gasore, Singizwamana Rodrigue, Rwanyonga Alex na Niyonkuru Gloire.
Abo mu Ikipe y’Abagore ni Dusabe Flavia, Kamikazi Shekinnah, Kansiime Ruth, Kayirebwa Aline na Uwase Claire.
Ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona ya Volleyball, Ikipe ya Police y’Abagore izakina na Kirehe VC ku wa Gatandatu Saa Tanu naho iy’Abagore ikine na Rwanda Polytechnic Huye guhera saa Saba, muri Petit Stade i Remera.
Kuri ubu Polisi y’Igihugu ikomeje umushinga wo kubaka inzu y’imikino n’imyidagaduro [Gymnase] izajya yifashishwa n’amakipe yombi nimara kuzura.












Ibitekerezo 0