Nyerere International Championship ni irushanwa ryo ku rwego rw’Akarere, rizitabirwa n’ibihugu birimo u Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] n’u Rwanda.
Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa hagamijwe kwibuka Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, witabye Imana ku wa 14 Ukwakira 1999. Nyakwigendera yabaye Minisitiri w’Intebe wa Tanganyina mu 1961-1962, anayibera Perezida hagati ya 1962-1964. Yanabaye Umukuru w’Igihugu wa Tanzania mu 1964-1985.
Umutoza wa APR VC mu Bagabo, Mutabazi Elie, yabwiye Times Sport ko biteguye kuzitwara neza muri iri rushanwa.
Ati “Twatangiye imyitozo kuko dushaka ko ikipe izaba ihagaze neza muri Nyerere International Championship.’’
APR VC y’Abagabo ifite amateka meza muri iri rushanwa kuko mu 2017 yaryegukanye nyuma yo gutsinda Jeshi la Kujenga Taifa [JKT] yo muri Kenya.
Mu cyiciro cy’Abagore ubwo iyi kipe iheruka muri Nyerere International Championship hari mu 2019, icyo gihe yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Directorate of Criminal Investigations (DCI) Volleyball Club yo muri Kenya.
Mu mpera z’icyumweru gishize APR VC y’abagore yasoje agace ka mbere ka shampiyona iyoboye n’amanota arindwi mu gihe APR VC y’abagabo yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu.
Biteganyijwe ko APR VC mu cyiciro cy’abagabo n’icy’abagore bazahaguruka mu Rwanda berekeza muri Tanzania ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ukwakira 2022.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!