00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR VC na Forefront zaserutse neza muri Shampiyona ya Volleyball

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 October 2022 saa 09:25
Yasuwe :

Shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball yakomeje ku munsi wayo wa kabiri ‘Phase II’, APR VC na Forefront yitwara neza mu mikino yabaye mu mpera z’iki Cyumweru gishize.

Uhereye ku munsi wo ku wa Gatandatu mu bagabo, Ikipe ya Gisagara yatsinze KVS amaseti 3-0, REG VC itsinda IPRC Musanze amaseti 3-1, APR VC itsinda Kirehe VC amaseti 3-0 mu gihe Forefront yatsinze IPRC Ngoma amaseti 3-1.

Kuri uyu munsi no mu bagore bakinnye umunsi wa kabiri wa Shampiyona ya Volleyball. Forefront imeze neza mu byiciro byose yatsinze St Bernadette amaseti 3-0, RRA VC itsinda IPRC Huye amaseti 3-0 naho Ruhango yatsinzwe na IPRC Kigali amaseti 3-2.

Ibyiciro byombi mu bagabo no mu bagore, byakomeje hakinwa imikino ya ½ ndetse n’iya nyuma kugira ngo hamenyekane ikipe iyoboye urutonde. APR VC mu bagabo yatsinze Gisagara amaseti 3-2, Forefront itsinda REG amaseti 3-0.

Mu bagore APR WVC yongeye kwigaragaza itsinda RRA WVC amaseti 3-0, Forefront na yo yihererana IPRC Kigali iyitsinda amaseti 3-0. Iyi mikino irangiye ni bwo hari hategerejwe imikino ya nyuma mu byiciro byombi.

Ku mukino wa nyuma mu bagabo hahuriye amakipe y’Ingabo z’Igihugu ya APR VC na Forefront, umunsi wa kabiri wegukanwa na APR itsinze amaseti 3-1. Mu bagore naho Forefront aba ari yo yegukana umwanya wa mbere itsinze APR VC na yo amaseti 3-1.

Ku rutonde rusange mu bagore APR WVC yagize amanota 14 kuko yabonye arindwi mu byiciro byose. Ikurikirwa na Forefront yagejeje ku manota 12. Ruhango na IPRC Kigali zinganya amanota arindwi; IPRC Huye ifite amanota ane, St. Bernadette ya nyuma ikagira amanota abiri.

Mu bagabo urutonde rusange ruyobowe na APR VC, Gisagara VC na REG VC zinganya amanota 13, Forefront irazikurikira n’amanota 12, IPRC Ngoma na Kirehe zifite amanota arindwi naho IPRC Musanze ifite atanu mu gihe KVC ifite amanota abiri.

Amakipe yose ategereje gukina icyiciro cya gatatu, kizakinirwa mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe mu mpera z’icyumweru.

Forefront yageze ku mukino wa nyuma ihatsindirwa na APR VC
Volleyball mu Bagore na yo yari yakomeje ku Munsi wayo wa Kabiri
Uko amakipe yakurikiranye mu Cyiciro cya Kabiri muri Shampiyona ya Volleyball mu Bagabo
Uko amakipe yakurikiranye mu Cyiciro cya Kabiri muri Shampiyona ya Volleyball mu Bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages