Imikino yakinwe kuri uyu wa gatanu yarimo ibyiciro bigera kuri bitandatu aho yabereye ku bibuga bya Petit Séminaire Virgo Fidelis, GSO Butare, IPRC Huye na Gisagara yifashishijwe ubwo bwari butangiye kugoroba.
Mu bagabo bakina mu cyiciro cya mbere, amakipe ane yitabiriye yaje guhura hagati yayo birangira Gisagara VC na REG VC ari zo zigeze ku mukino wanyuma nyuma yo gutsinda imikino ibiri bahuriyemo na APR VC ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali.
Mu bagore, ikipe ya APR VC yazamutse ari iya mbere mu itsinda ryarimo East African University na Ruhango VC aho yaje guhura na Wisdom yabaye iya kabiri mu rindi tsinda iza kuyisezerera iyitsinze Seti 3-0 (25-17, 25-19, 25-06).
Iyi ikazahura ku mukino wanyuma n’ikipe ya Rwanda Revenue Authority iheruka gutsindira ku mukino wanyuma w’irushanwa rya GMT, aho aba bakobwa ba Mutabazi Elia bo batsinze EAUR Seti 3-0 (25-11, 25-16 na 25-15).
Biteganyijwe ko imikino yanyuma izaba ikinwa kuri iki cyumweru ku bibuga bya Petit Séminaire Virgo Fidelis aho izabanzirizwa no guhatanira umwanya wa gatatu ku makipe yatsindiwe muri ½ cy’irangiza.
Mu bindi byiciro byakinwaga, mu bakanyujijeho ikipe ya ASVEC y’abahoze biga muri iki kigo yaje kwitwara neza igera ku mukino wanyuma itsinze IBIS aho izaba ihura na Umucyo bari kumwe mu itsinda yo yasezereye Relax.
Mu mashuri yisumbuye, Petit Séminaire Virgo Fidelis yatunguranye ibona tike ya ½ itsinze Gisagara Volleyball Academy seti 3-2 (22-25, 25-17, 23-25, 25-19, 15-11) na ho Nyanza TSS ikuramo Christ Roi iyitsinze ama seti 3-0 (25-22, 25-22, 29-27).
Aha kandi, GSOB yatsinze St Ignace Mugina Seti 3-0 (25-23, 25-22, 25-20) mu gihe Groupe Scolaire Marie Mercie Kibeho yatsinze St Bernadette Save Seti 3-0.
Mbere ya buri mukino muri iyi Memorial Rutsindura iri gukinwa ku nshuro ya 20 habanzaga gufatwa umunota wo Kwibuka uyu wahoze ari umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare ariko akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!