00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR VC yigaranzuye Kepler VC, Cyuzuzo Yvette yandika amateka muri Volleyball y’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 January 2026 saa 11:25
Yasuwe :

APR VC yavuye inyuma itungura Kepler VC iyitsinda amaseti 3-2 mu mikino ifungura iyo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, yasize Cyuzuzo Yvette utoza APR WVC abaye umugore wa mbere utoje mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 9 Mutarama 2026, ni bwo kuri Petit Stade Amahoro i Remera, habareye imikino ibimburira indi yo kwishyura muri Shampiyona ya Volleyball mu bagore no mu bagabo.

APR WVC yakinnye na Kepler WVC, ni umukino wahuzaga umutoza w’agateganyo w’Ikipe y’Ingabo Cyuzuzo Yvette wabaye umugore wa mbere utoje mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda na Siborurema Florien wigeze kumubera umutoza.

Siborurema yamuhaye ikaze muri aka kazi katoroshye, amutsinda amaseti 3-0, ari na wo mukino wa mbere APR FWV itsinzwe kuva uyu mwaka watangira.

Umukino wakurikiyeho ni uwa APR VC na Kepler VC, watangiye iyi kipe y’ikigo cy’amashuri itsinda amaseti abiri yikurikiranya, ariko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yavuye inyuma yegukana umukino itsinze amaseti 3-2.

Ni intsinzi yari ikomeye cyane kuri iyi kipe yari ishyigikiwe n’abarimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, washimiye abakinnyi bikomeye nyuma yo kubona intsinzi.

Gisagara VC iri mu bihe byayo byiza yakomeje gushimangira kuba ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kunyagira Police VC amaseti 3-0.

Cyuzuzo Yvette yabaye umugore wa mbere utoje mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda
Kepler WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-0
APR WVC yatsinzwe umukino wa mbere muri uyu mwaka w'imikino
Kepler VC yatangiye neza ariko inanirwa kurangiza neza umukino
Abafana bagerageje kwitabira iyi mikino ari benshi
Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi asuhuzanya n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga
Abakinnyi ba APR VC bishimiye gutsinda Kepler VC yari yatangiye ibotsaho umuriro
Gisagara VC yatsinze Police VC amaseti 3-0
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yashimiye abakinnyi ba APR VC bahatanye kugeza ku munota wa nyuma
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yashimishijwe bikomeye n'intsinzi ya APR VC
Mukunzi Yannick yakurikiye umukino wa APR VC na Kepler VC
APR VC yavuye inyuma itsinda Kepler VC
Abakinnyi ba APR WVC ku mukino yahuriyemo na Kepler WVC
Abakinnyi Kepler WVC yifashishije ikina na APR WVC
Gisagara yatsinze Police VC ikomeza kuyobora Shampiyona y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages