Imikino ya kamarampaka ari nayo ya nyuma kugira ngo umwaka wa Shampiyona ushyirweho akadomo yabereye kuri Ecole Notre Dame des Anges i Remera, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024.
Umukino wabanjirije indi wahuje RRA WVC yagombaga gukina na Ruhango WVC isabwa gutsinda ikegukana umwanya wa gatatu nubwo umwaka ushize ariyo yegukanye igikombe.
Iyi kipe y’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yakoresheje imbaraga zose ibigeraho itsinze iyo mu Karere ka Ruhango amaseti 3-1 (25-15, 25-18, 23-25, 25-20).
Undi wo guhatanira uyu mwanya mu bagabo wahuje REG VC na Police VC wari injyanamuntu kuko warangiye amakipe yombi nta n’imwe iwutwaye zisabwa gukina uwa nyuma.
Police VC yari yatsinze ubanza yitwaye neza yigaranzura REG VC iyitsinda amaseti 3-2 (25-23, 20-25, 25-21, 15-25, 15-7).
Mu mukino wa kabiri mu ya nyuma ya kamarampaka wabaye uwo mu cyiciro cy’abagore aho Police WVC yakinnye na APR WVC.
Amakipe yombi yahanganye mu maseti yose y’umukino ariko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana ari nabyo byabaye ku Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasezerewe n’iya Polisi y’u Rwanda iyitsinze 3-2 (25-21, 11-25, 25-21, 15-25, 15-9).
Abakunzi ba Volleyball barimo Minisititi wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva bari bamaze kwiyongera mu nzu y’imikino biteguye kureba umukino wari uhatse indi.
APR VC yatsinzwe umukino wa mbere yasabwaga kwihagararaho imbere ya Kepler VC igatsinda ukurikira kugira ngo ibone amahirwe yo kuzakina undi wa gatatu.
Amakipe yombi yatangiranye imbaraga kuko yageze mu manota 20 y’iseti ya mbere ari kunganya ariko Kepler iyisigaho abiri iyegukana kuri 25-23.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyacitse intege ahubwo yakomerejeho ku iseti ya kabiri yitwara neza ndetse yigaranzura Kepler VC iyegukana ku manota 25-21.
Kugabura nabi byashyize habi APR VC kuko yahatakarije amanota menshi byatumye Kepler VC yegukana iseti ya gatatu ku manota 25-20.
Iseti ya kane yegukanywe na APR VC biba ngombwa ko bihanganira iya kamarampaka yatwawe na APR VC itsinze amanota 15-12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!