Ikipe ya APR Volleyball Club iri gushaka umutoza mushya uzasimbura Peter Kamasa warangije amasezerano ye.
Iyi kipe ubu iri gutozwa by’agateganyo na Igihozo Cyuzuzo Yvette.
Mu Ukuboza 2023, ni bwo Umunyamakuru Kamasa yagizwe Umutoza Mukuru wa APR WVC, akaba yari avuye muri East Africa University Rwanda Women Volleyball Club.
Uyu mugabo wari washyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa, yitwaye neza mu 2024,mu mezi atandatu gusa yegukanamo ibikombe bitatu.
Ni umwaka wamugendekeye neza, ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bumwongerera amasezerano y’umwaka umwe ariko yageze ku ndunduro mu mpera za 2025.
Ubuyobozi bwa APR WVC bwahisemo gushaka umutoza mushya usimbura Peter Kamasa, ariko mu gihe ataraboneka ikipe ikaba ikazaba itozwa by’agateganyo na Igihozo Cyuzuzo Yvette.
Peter Kamasa asize APR WVC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball mu Bagore, ikaba itaratsinzwe umukino n’umwe mu mikino ibanza.
APR WVC irateganya gutangira imikino yo kwishyura mu mwaka w’imikino wa 2025/26, tariki ya 9 Mutarama 2026, ikazahera ku mukino uzayihuza na Kepler WVC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!