00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beach Volleybal: Amakipe yari ahagarariye u Rwanda yatashye amara masa

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 23 June 2024 saa 10:15
Yasuwe :

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Beach Volley iri kubera ku mucanga wa Kabila muri Maroc basezerewe batageze ku ntego zabajyanye, zo kubona itike yo gukina imikino Olimpike izabera i Paris mu kwezi gutaha.

Ikipe y’igihugu y’abahungu igizwe na Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier yaje gusezererwa mu mikino yo gushaka itike ya ¼ yahuriragamo na Togo kuri uyu wa Gatandatu. Ni nyuma y’aho Gatsinzi avunikiye ubwo u Rwanda rwari imbere mu mukino bahuriragamo na Togo.

Iyi kipe yari yazamutse mu itsinda B ari iya gatatu, inyuma ya Mozambique na Gambia, gusa ntiyaza guhirwa n’umukino wa 1/8 waje kurangirira ku iseti ya gatatu bakina na Togo, byanarangiye iyi igeze muri ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera Sénégal.

Mu bagore ikipe igizwe na Valentine Munezero na Benitha Mukandayisenga, yo yari yazamutse mu itsinda A ari iya kabiri inyuma ya Maroc, ndetse iza gusezerera Cameroon muri 1/8 iyitsinze Seti 2-0 gusa iza gutsindwa Seti 2-0 (18-21 / 13-21) na Nigeria muri ¼ cy’irangiza byatumye isezererwa muri iyi mikino.

U Rwanda ntabwo rwari rwabona itike yo gukina imikino Olimpike mu bakuru gusa Elias Ndagano na Sylvestre Ndayisabye mu bagabo na Lea Uwimbabazi na Seraphine Mukantambara babonye itike yo gukina imikino Olimpike y’abato muri 2014 mu gihe Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bari babonye itike nk’iyi muri 2018.

Umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga uzaba ari umwe mu izaba ikinwa mu mikino Olimpike y’i Paris mu Bufaransa hagati y’amatariki ya 27 Nyakanga na 10 Kanama 2024. Umugabane wa Afurika ukazahagararirwa n’ikipe imwe mu bagabo no mu bagore.

Benitha na Vava ntabwo bashoboye kwigobotora Nigeria
Pamela na Esther ni bo bakuyemo u Rwanda muri 1/4
Valentine na Benitha baviriyemo muri 1/4 cy'irangiza mu mikino yaberaga muri Maroc
Togo yakuyemo u Rwanda mu mikino ya 1/8
Imvune ya Gatsinzi yatumye u Rwanda rusezererwa na Togo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages