Ni shampiyona ngarukamwaka ya Volleyball yo ku mucanga yabereye mu Karere ka Rwamagana ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi, ahazwi nka Falcon Golf & Country Club.
Iyi mikino yari yitabiriwe n’amakipe 24 arimo 13 y’abagabo na 11 y’abagore, yabaye iminsi itatu aho yatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe yari igizwe n’Umunya-Ghana Paul Akan ukinira APR na Gisubizo Merci usanzwe ukinira REG VC, ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Nzirimo Mandela na Niyikiza Elvis amaseti 2-1 (24-22, 14-21, 15-11).
Niyonshima Samuel na Mbonigaba Vincent begukanye umwanya wa gatatu naho Munezero na Shema begukana umwanya wa kane.
Mu cyiciro cy’abagore, Munezero Valentine na Uwiringiyimana Albertine basanzwe bakinira APR WVC, ni bo begukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Yankurije Françoise na Nirere Ariane ba Police WVC amaseti 2-1 (21-14, 17-21, 15-8).
Ikipe ya Ainembabazi Catherine wo muri Uganda na Sandra Ayepoe ukomoka muri Ghana, ni yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Tuyizere Angelique na Ingrid Sifa amaseti 2-0 (21-19, 21-16).
Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino muri Beach Volleyball izagirwa n’uduce tubiri aho agace gakurikira kazakinwa tariki 19-21 Kamena 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!