Iyi mikino yabaye ku nshuro ya kabiri, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nzeri ikaba yari yatangiye 04 Kanama 2018.
Itegurwa n’Ihuriro ry’Amabanki (Rwanda Bankers’ Association-RBA) mu rwego rwo gufasha abakozi ba banki gukora no gukunda siporo ndetse no kubapima indwara zitandura.
Ku nshuro ya mbere iyi mikino iba umwaka ushize, Banki ya Kigali yari yihariye ibikombe n’uyu mwaka ikaba yongeye kubyisubiza muri Volleyball, Basketball n’Umupira w’Amaguru ari nayo mikino y’ingenzi barushanwamo.
Muri Volleyball, BK yateye mpaga BPR ku mukino wa nyuma naho mu guhatanira umwanya wa gatatu Ecobank itsinda BNR amaseti atatu ku busa.
Ku mukino wa nyuma wa Basketball hahuriye BK isanzwe ifite Hakizimana Lionel ukinira Patriots BBC na Equity Bank ifite Shyaka Olivier ukinira REG BBC kandi bose bakaba abakinnyi bakomeye muri shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukino utari woroshye warangiye BK itsinze ku manota 87-63 ariko Shyaka Olivier aba ariwe utorwa nk’umukinnyi wahize abandi n’ubwo ikipe ye itegukanye igikombe.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Cogebanque yihanijwe na BPR iyitsinda ku manota 105-58.
Mu mupira w’amaguru BK n’ubundi yahuriye na Equity Bank ku mukino wa nyuma, yegukana igikombe iyitsinze ibitego bibiri ku busa naho BPR inyagira BNR ibitego 7-2 mu gushaka umwanya wa gatatu.
Muri buri mukino, ikipe ya mbere yahabwaga igikombe na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ikabona ibihumbi 500 Frw naho iya gatatu igahabwa ibihumbi 300 Frw mu gihe abitwaye neza mu koga bo bahawe imidali gusa.
Ibirori byo gusoza aya marushanwa byabereye kuri Century Park i Nyarutarama ahari umuraperi Riderman wasusurukije abantu mu ndirimbo zitandukanye ndetse na Dj Ira wavangavangaga umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO