00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yongeye kwiharira ibikombe mu mikino ihuza amabanki

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 September 2018 saa 10:17
Yasuwe :

Banki ya Kigali yongeye kwisubiza ibikombe muri Volleyball, Basketball n’Umupira w’Amaguru mu marushanwa ahuza amabanki nk’uko yari yabikoze n’umwaka ushize.

Iyi mikino yabaye ku nshuro ya kabiri, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nzeri ikaba yari yatangiye 04 Kanama 2018.

Itegurwa n’Ihuriro ry’Amabanki (Rwanda Bankers’ Association-RBA) mu rwego rwo gufasha abakozi ba banki gukora no gukunda siporo ndetse no kubapima indwara zitandura.

Ku nshuro ya mbere iyi mikino iba umwaka ushize, Banki ya Kigali yari yihariye ibikombe n’uyu mwaka ikaba yongeye kubyisubiza muri Volleyball, Basketball n’Umupira w’Amaguru ari nayo mikino y’ingenzi barushanwamo.

Muri Volleyball, BK yateye mpaga BPR ku mukino wa nyuma naho mu guhatanira umwanya wa gatatu Ecobank itsinda BNR amaseti atatu ku busa.

Ku mukino wa nyuma wa Basketball hahuriye BK isanzwe ifite Hakizimana Lionel ukinira Patriots BBC na Equity Bank ifite Shyaka Olivier ukinira REG BBC kandi bose bakaba abakinnyi bakomeye muri shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino utari woroshye warangiye BK itsinze ku manota 87-63 ariko Shyaka Olivier aba ariwe utorwa nk’umukinnyi wahize abandi n’ubwo ikipe ye itegukanye igikombe.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Cogebanque yihanijwe na BPR iyitsinda ku manota 105-58.

Mu mupira w’amaguru BK n’ubundi yahuriye na Equity Bank ku mukino wa nyuma, yegukana igikombe iyitsinze ibitego bibiri ku busa naho BPR inyagira BNR ibitego 7-2 mu gushaka umwanya wa gatatu.

Muri buri mukino, ikipe ya mbere yahabwaga igikombe na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ikabona ibihumbi 500 Frw naho iya gatatu igahabwa ibihumbi 300 Frw mu gihe abitwaye neza mu koga bo bahawe imidali gusa.

Ibirori byo gusoza aya marushanwa byabereye kuri Century Park i Nyarutarama ahari umuraperi Riderman wasusurukije abantu mu ndirimbo zitandukanye ndetse na Dj Ira wavangavangaga umuziki.

Abitwaye neza mu marushanwa yo koga bahawe imidali
BK ubwo yahabwaga igikombe yegukanye muri Baskteball
BPR yegukanye umwanya wa gatatu muri ruhago inyagiye BNR
DJ Ira niwe wavangavangaga umuziki afasha abantu kubyina
Hakizimana Lionel usanzwe akinira Patriots BBC ni umwe mu bafashije BK gutwara igikombe
Ikipe ya BK y'umupira w'amaguru ishyikirizwa igikombe na miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda yegukanye
Ikipe ya Equity Bank yabaye iya kabiri muri ruhago
Imidali n'ibikombe byahawe amakipe n'abakinnyi bitwaye neza muri aya marushanwa
Nkusi Arthur ni we wari umuyobozi wa gahunda muri ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages